Tariki 2 Ukwakira 1990 ni bwo Maj. Gen Fred Rwigema yatabarutse ubwo yari ayoboye ingabo za RPA zari zigamije kubohora u Rwanda.
Abari bazi neza Rwigema aho yabaye hose uhereye muri Uganda, Tanzania na Mozambique bavuga ko yari umuntu w’imico myiza warangwaga n’ubutwari, ndetse n’ishyaka ryo guharanira ukuri.
Maj. Gen Fred Rwigema uzwi ku mazina yo mu buto bwe nka Emmanuel Gisa yavukiye i Gitarama kuwa 10 Mata 1957.
Ubwicanyi bwabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1960 bwiswe Impinduramatwara y’Abahutu ni bwo bwatumye Rwigema n’umuryango we bahungira muri Uganda mu nkambi ya Nshungerezi iherereye muri Nkole.
Rwigema yasoje amashuri ye yisumbuye mu mwaka wa 1976 aho yahise afata inzira ajya muri Tanzania ubwo yinjira mu mutwe w’inyeshyamba za Front for National Salvation (FRONASA) wari uyobowe na Yoweri Museveni, mukuru w’inshuti ye magara Salim Saleh.
Ni muri uwo mwaka kandi Emmanuel Gisa yatangiye gukoresha izina rya Fred Rwigema.
Mu mwaka wa 1978, Fred Rwigema yagiye muri Mozambique afatanya n’inyeshyamba za FRELIMO, ubwo zari ku rugamba rwo kurwanya no guca ubukoloni bwa Portugal.
Mu 1979, Rwigema yinjiye mu mutwe w’inyeshyamba za Uganda National Liberation Army (UNLA) wafatanyije n’ingabo z’igihugu za Tanzania kuvana Idi Amin ku butegetsi ubwo yahungiraga muri Libya.
Ntibyatinze kuko Rwigema yinjiye mu mutwe wa National Resistance Army (NRA) wa Museveni ubwo bari mu ntambara na Guverinoma ya Milton Obote.
Kuva inyeshyamba za NRA zahirika ubutegetsi bwa Obote zikanabohora Uganda, Rwigema yagiriwe icyizere ahabwa umwanya wa Minisitiri w’Ingabo wungirije.
Umwihariko we ni uko umwanya ukomeye yari afite muri Leta ya Uganda utamubuzaga kugumana abasirikare be mu ntambara z’urudaca zahoraga mu majyaruguru ya Uganda.
Ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, Fred Rwigema yayoboye ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Tariki ya 2 Ukwakira yahise atabaruka arasiwe ku rugamba.
Kugeza magingo aya Fred Rwigema abarirwa mu ntwari zikomeye mu mateka y’u Rwanda kuko abarirwa mu cyiciro cy’Imanzi.