Profesa Pacifique MALONGA Umushakashatsi muby’Indimi yagize ati : Abakunda umupira w’amaguru ndizera neza ko imikino y’amakipe y’ibihugu n’imyiteguro u Rwanda rushoje ya CHAN yabanejeje kandi bayigiyemo byinshi.
Abakunda Perezida KAGAME nabo ndetse n’abatamukunda babonye ko ari umuntu udasanzwe ureba kure kandi wahesheje ishema rikomeye u Rwanda mukuzana iriya mikino mu Rwanda, kuyishyigikira no kuyisoza neza by’intangarugero kurusha ibindi bihugu n’abandi ba Perezida.
Abakunda kubaho neza, umuprofesa witwaga Conficius yagize ati:
Jya wiga icyo utazi;
Wigishe icyo uzi;
Unoze icyo ukunda/ wemera.
Arongera ati: Biteye isoni gushakisha ubukire cyangwa gusahura igihugu kiyobowe nabi ati kandi biteye isoni gukenera mu gihugu kiyobowe neza.
Umunyeshuli we amubajije icyo atekereza kubijyanye no kugirira neza uwakugiriye nabi, yamushubije agira ati: ubwo se uwakugiriye nabi n’umwitura ineza, uwakugiriye neza uzamwitura iki? Igisubizo nuko uwakugiriye neza ugomba kumugirira neza aribyo twita “Gira so yiturwa indi” naho uwakugiriye nabi ukamushyikiriza ubutabera!
Abantu rero nibashaka kubaho neza bajye bubaha abakuru nk’umukinnyi w’umupira, umuntu nakurusha umwubahe, umukunde kandi umushyigikire unezerewe.
Bisobanuye ko umuto yubahe umukuru kugirango nawe naba mukuru azizere ko bamwubaha, abana bubahe ababyeyi kuko nabo bazifuza ko abana babubaha igihe bazaba babaye ababyeyi.
Abakuru bahe abato, abayobozi bahe umutekano abayoborwa, abayoborwa bahe icyubahiro abayobozi, bombi bifurizanye ibyiza. Mukurangiza mbajyane mu mvugo y’Ikinyarwanda.
Mu Kinyarwanda mbaze icyo mutekereza kuri aya magambo:
Uwajya yandika:
1. Isoko (aho bahahira)
Isooko (aho amazi ava)
2. Gusaza (gutera ibisazi)
Gusaaza (kugera muzabukuru)
3. Gukura (Kuba mukuru)
Gukuura (Kuvana)
4. Gusabana (kwakana)
Gusaabana (gukora ubusabaane)
5. Uruugi (?)
Mu Kinyarwanda twize kumenya ibyo dukurura mu mvugo nibyo dukurura mu mibereho myiza, dukunde bagenzi bacu tububahe kuko na General Jean Claude wayoboraga Operation Turquoises yitabye ubutabera aramanjirwa. Ibyiza biracyari imbere.
Profesa Pacifique MALONGA
Umushakashatsi muby’Indimi