• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gatera wa BK agiye kuyobora Crystal Ventures Ltd

Gatera wa BK agiye kuyobora Crystal Ventures Ltd

Ubwanditsi 10 Feb 2016 Mu Mahanga

Dr James Gatera wayoboraga Banki ya Kigali, BK, yeguye kuri iyi mirimo, inshingano zo kuyobora iyi Banki zihabwa by’agateganyo Dr Diane Karusisi, utegereje kubanza kwemezwa na Banki Nkuru y’Igihugu.

Mu itangazo dufitiye copie ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya BK, Marc Holtzman n’Umunyamabanga w’iyi Banki, Shivon Byamukama, rivuga ko Banki ya Kigali yemeye ubwegure bwa Dr Gatera, wayoboraga BK kuva mu 2007.

-2042.jpg

Dr Gatera James

Amakuru avuga ko Dr Gatera agiye kuyobora Crystal Ventures Ltd, ikigo cyubucuruzi cya RPF-Inkotanyi aho asimbura Jack Kayonga wigeze kuyobora BRD. Uyu Kayonga ngo ashobora kuba arimo kubazwa n’inzego kubera ibibazo biri muri Crystal Ventures.

-2041.jpg

Jack Kayonga

Iryo tangazo rigira riti “Inama y’ubuyobozi yemeye ubwegure bwe, bukazatangira kubahirizwa guhera igihe Banki Nkuru y’Igihugu izaba yemeje Umuyobozi Mukuru mushya.”

Ku buyobozi bwa Dr James Gatera, BK yahawe ibihembo bitandukanye birimo icyo yahawe kubera ko yabaye banki y’umwaka wa 2015, ndetse yongera amashami ava ku 10 agera kuri 74, kugeza mu mpera z’umwaka ushize.

-2043.jpg

Dr. Diane Karusisi

Dr Karusisi wasabiwe kwemezwa nk’Umuyobozi mushya wa BK harimo yabaye Umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda, Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, Umuyobozi ushinzwe imishinga n’ubukungu mu biro by’Umukuru w’Igihugu n’ibindi.

Umwanditsi wacu

2016-02-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igihugu cya Suwede cyanze kuba indiri y’interahamwe, Jean Paul Micomyiza nawe agiye koherezwa

Igihugu cya Suwede cyanze kuba indiri y’interahamwe, Jean Paul Micomyiza nawe agiye koherezwa

Ubwanditsi 01 Apr 2022
Nyamagabe: Gitifu w’Akarere yasabwe ibisobanuro na Njyanama, ahitamo gusezera

Nyamagabe: Gitifu w’Akarere yasabwe ibisobanuro na Njyanama, ahitamo gusezera

Ubwanditsi 14 Nov 2016
Polisi y’u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Ntara y’Amajyepfo

Polisi y’u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Ntara y’Amajyepfo

Ubwanditsi 08 Jul 2016
Hagati ya Tshisekedi n’Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w’intambara ya Kongo?

Hagati ya Tshisekedi n’Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w’intambara ya Kongo?

Ubwanditsi 24 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abasirikare 270 b’u Rwanda berekeje muri Sudani y’Amajyepfo kubungabunga amahoro
INKURU NYAMUKURU

Abasirikare 270 b’u Rwanda berekeje muri Sudani y’Amajyepfo kubungabunga amahoro

Ubwanditsi 11 Feb 2018
Ibihugu byaviriye inda imwe ku Burusiya, byirukanye abadipolomate babwo barenga 100
POLITIKI

Ibihugu byaviriye inda imwe ku Burusiya, byirukanye abadipolomate babwo barenga 100

Ubwanditsi 27 Mar 2018
Uwiyemerera ko yishe Iribagiza Christine  avuga ko Umugambi we wari uwo kwica Abantu 1000
ITOHOZA

Uwiyemerera ko yishe Iribagiza Christine avuga ko Umugambi we wari uwo kwica Abantu 1000

Ubwanditsi 05 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru