Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louse Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda n’andi mahanga wifashe neza. Gusa ngo uburundi bwo haracyarimo akantu. Ngo ni ikibazo kibangamiye umutekano w’akarere kose muri rusange ariko yemeje ko nta ruhare na ruto u Rwanda rugifitemo.
Mu nama yagiranye n’abasenateri Louse Mushikiwabo yabagaragarije ishusho rusange u Rwanda rufitanye n’amahanga. Avuga ko umubano w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo urushaho kugenda umera neza kurushaho.
Ni nyuma yaho u Rwanda rwakomeje kugenda rugirana ibibazo na Kongo mu minsi yashize akenshi byabaga bishingiye ku barwanyi ba FDLR bashinjwa kuba barasize bakoze genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’1994, aba bakaba bibera mu burasirazuba bwa Kongo.
Yagize ati “ Bimwe mu bibazo byaturutse kuri genocide muri 94 byagiye bibonerwa umuti hagati yacu na Kongo, twagiye dukomeza kuganira, ndetse nubwo ikibazo cy’interahamwe kitarabonerwwa umuti, ntago ari ikibazo cya Kongo gusa.”
Kuri Louise Mushikiwabo, ngo ikibazo cy’u Burundi nicyo cyazambije amahoro mu karere akaba ari na cyo cyatambamiye umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi dore ko ngo bukeka ko u Rwanda rugifitemo uruhare ariko Mushikiwabo yongeye kubihakana.
Yavuze ko ngo za raporo zikorwa n’imiryango mpuzamahanga zivuga ko u Rwanda rutoza abantu bashaka gukura ku butegetsi Nkurunziza ko nta gaciro zikwiye guhabwa.
Yagize ati “ abarundi bahunze abenshi ni abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza, rero ntago ari igitangaza kumva amaraporo nkariya, ahubwo mwitegure n’andi menshi.”
U Rwanda rwakomeje kuregwa n’abayobozi batandukanye b’u Burundi kugira uruhare rukomeye mu mvururu zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu batari bake mu Burundi, ariko u Rwanda narwo rwakomeje kubihakana. Imiryango mpuzamahanga ivuga ko ikibazo cy’u Burundi cyatewe na Nkurunziza watangaje ko aziyamamariza kuyobora u Burundi kuri manda ya gatatu.
Source: Imirasire