• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»AZAM Rwanda Premier League: Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatanu

AZAM Rwanda Premier League: Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatanu

Ubwanditsi 12 Feb 2016 IMIKINO

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League), nyuma yo guhagarikwa mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi yiteguraga imikino ya CHAN, iyi shampiyona irongera gusubukurwa kuri uyu wa gatanu tariki 12 Gashyantare 2016 hakinwa imikino y’umunsi wa 10 mu mpande z’igihugu zitandukanye.

-2067.jpg

Ubwo iyi shampiyona yasubikwaga, yari igeze ku munsi wayo wa cyenda (9) ubwo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jonathan Bryan McKinstry yasabaga FERWAFA ko bamuha umwanya uhagije agategura abakinnyi kugira ngo bazitabire imikino ya CHAN iri kubera mu Rwanda kuva Tariki 16 Mutarama kuzageza kuwa 7 Gashyantare 2016 n’ubwo U Rwanda rwakiriye iyi mikino, ikipe iruhagarariye yaje kuvamo igeze muri ¼ cy’irangiza, itsinzwe na DR Congo yanatwaye igikombe.

-2068.jpg

Dore uko imikino ipanze ku munsi wa 10.
Kuwa gatanu tariki 12 Gashyantare 2016:

*Sunrise Fc vs Bugesera FC (Rwamagana, 15:30’)
*AS Kigali vs Marines FC (Stade de Kigali, 15:30’)
*Gicumbi FC vs Rayon Sports (Gicumbi, 15:30’)
*Etincelles Fc vs FC Musanze (Stade Umuganda, 15:30’)
*AS Muhanga vs Rwamagana City FC (Stade Muhanga, 15:30’)

Ku cyumeru tariki 14 Gashyantare 2016:

*Mukura VS vs Amagaju (Stade Huye, 15:30’)
Kuwa gatatu tariki 17 Gashyantare 2016:
*Police FC vs Espoir FC (Kicukiro, 15:30’)

Kuwa gatandatu tariki 20 Gashyantare 2016:

SC Kiyovu vs APR FC (Stade de Kigali/Nyamirambo, 15:30’)

uyu mukino wa APR FC na Kiyovu ntuzaba kuko ikipe yagisirikare yasohokeye igihugu kimwe na Police

Kuri uyu wa gatanu, mu mukino w’ishiraniro mu ntara y’iburasirazuba, Sunrise FC izakira Bugesera FC i Rwamagana, AS Kigali kuri ubu iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 21, izakira FC Marines kuri sitade ya Kigali iri i Nyamirambo, Rayon Sports izazamuka mu karere ka Gicumbi guhura na Gicumbi FC, Musanze FC izaba yisobanura na mucyeba wayo Etincelles kuri sitade Umuganda mu gihe Rwamagana city izambuka umugi wa Kigali isanganira Muhanga FC bakisobanurira kuri sitade Muhanga.

Ku cyumweru tariki 14 Gashyantare 2016, Mukura Victory Sport izaba yakira Amagaju FC atozwa na Bekeni kuri sitade Huye.

Amakipe nka APR FC na Police FC azahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, azakina umunsi wa 10 wa shampiyona hagati ya tariki ya 17 na 20 Gashyantare uyu mwaka turimo.

Tariki 17 Gashyantare 2016, ikipe ya Police FC itozwa na Cassa Mbungo Andre’, izaba yakira Espoir FC y’i Rusizi ku kibuga cya Kicukiro naho APR FC yisobanure na Kiyovu Sports kuri sitade ya Kigali iri i Nyamirambo.

Umunsi wa cyenda (9) was hampiyona wasize AS Kigali iyoboye urutonde rw’iyi shampiyona iterwa inkunda na Azam Ltd n’amanota 21.Ku mwanya wa kabiri haraza Rayon Sports n’amanota 18 inganya na APR FC iza ku mwanya wa gatatu zigatandukanwa n’ibitego zizigamye.

M.Fils

2016-02-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwagukanye umwanya wa 3 muri Basketball, Amavubi mu bagore basezerewe na Uganda

U Rwanda rwagukanye umwanya wa 3 muri Basketball, Amavubi mu bagore basezerewe na Uganda

Ubwanditsi 17 Jul 2023

Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal

RUSHYASHYA 10 Aug 2026
Tombola ya 1/4 cy’imikino ya UEFA Champions league isize Real Madrid izahura na Chelsea naho Manchester City izakine na Atletico Madrid

Tombola ya 1/4 cy’imikino ya UEFA Champions league isize Real Madrid izahura na Chelsea naho Manchester City izakine na Atletico Madrid

Ubwanditsi 18 Mar 2022
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop George Michael yitabye Imana

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop George Michael yitabye Imana

Ubwanditsi 26 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musanze: Gen. Gatama ukuriye ingabo yijeje abashoramari umutekano usesuye nyuma y’igitero cya FDLR
HIRYA NO HINO

Musanze: Gen. Gatama ukuriye ingabo yijeje abashoramari umutekano usesuye nyuma y’igitero cya FDLR

Ubwanditsi 10 Oct 2019
Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu gihe cy’Imyaka ine iri imbere
Amakuru

Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu gihe cy’Imyaka ine iri imbere

Ubwanditsi 30 Aug 2025
Rayon Sports itsinze Sunrise FC ibitego 3-2 mu mukino w’ikirarane
IMIKINO

Rayon Sports itsinze Sunrise FC ibitego 3-2 mu mukino w’ikirarane

Ubwanditsi 27 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru