Kanseri ni indwara isaba kuvurwa hakiri kare kuko iyo itinze yica, kandi ikaba nta rukingo igira.
Ibi ni bimwe mu bimenyetso bica amarenga y’uko umuntu ashobora kuba ayirwaye akagana kwa muganga hakiri amahirwe yo kumutabara.
Inkorora idakira
Hari abarwara inkorora ntikire bakayishakira impamvu zitari zo zayiteye nko kuvuga ko yatewe n’ihinduka ry’ikirere. Nyamara ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyita ku ndwara za kanseri cyo mu Bwongereza, bwagaragaje ko ½ cy’abantu bakuru barwaye inkorora idakira bagaragayeho kanseri . “ By’umwihariko inkorora irimo amaraso ikwiye kwitonderwa,kuko ishobora kuba ikimenyetso cya kanseri yo mu bihaha
Kwituma bidasanzwe
Impuguke mu buvuzi bwa kanseri Barthélemy Bevers avuga ko impinduka mu cyane bitari bisanzwe cyangwa kugira umusarane wahindutse bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’urura runini.
“ iyo umusarane wabaye mwinshi bidasanzwe haba hari ikibazo mu mara, ni ngombwa kwihutira kwa muganga”.
Inkari zihindagurika
Niba ufite inkari zirimo amaraso, bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri yo mu ruhago cyangwa mu mpyiko cyangwa ikibazo cy’indwara isanzwe yo mu miyoboro y’inkari. Ni byiza kwihutira kwa muganga”.
Ububabare bwa hato na hato kandi budafite inkomoko
Kubabara mu kiziba cy’inda ku bagore bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’inkondo y;umura
“ Kugira kenshi ububare si ikimenyetso cya kanseri, ariko iyo ubabare budashira ni ibyo kwitondera: kuribwa umutwe udashira no kubabara mu gatuza bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’ibihaha kimwe n’uko kubabara mu nda bishobora kuba ari ikimenyetso cya kanseri y’umura ku bagore ”.
Guhinduka k’uruhu
Mu gihe umuntu abona uruhu rwe rugenda ruhinduka, ni byiza kwihutira kwa muganga w’uruhu, kuko bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’uruhu.
Igisebe kidakira
Niba ufite igisebe kidakira cyangwa gikira kikagaruka, ihutire kujya kwa muganga mu maguru mashya, kuko cyagombye gukurikiranwa bidatinze.
Nkuko tubikesha urubuga rwa http://kidneycancer.org.au/stages/
M.Fils