• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umutwe wihariye wa Polisi ushinzwe gutabara aho rukomeye wasoje imyitozo

Umutwe wihariye wa Polisi ushinzwe gutabara aho rukomeye wasoje imyitozo

Ubwanditsi 20 Feb 2016 Mu Mahanga

​Icyiciro cya 4 cy’umutwe wihariye wa Polisi y’u Rwanda, ushinzwe gutabara aho rukomeye, tariki ya 18 Gashyantare, wasoje imyitozo y’icyumweru kimwe, iyi myitozo ikaba yaraberaga mu kigo cya Polisi kigishirizwamo amasomo ajyanye no kurwanya iterabwoba, giherereye mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.

Umuhango wo gusoza iyi myitozo y’uyu mutwe, wari witabiriwe, n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, ushinzwe ibikorwa bya Police, Deputy Inspector General of Police (DIGP) Dan Munyuza ndetse na DIGP Juvenal Marizamunda ushinzwe abakozi n’imiyoborere.
Iyi myitozo yari igamije, kongerera aba bapolisi ubumenyi mu bijyanye no kurinda no kubungabunga ituze ry’aho abantu benshi bateraniye, guhosha imyigaragambyo, uburyo bwo kurwanya iterabwoba ndetse n’ubumenyi butandukanye ku mikoreshereze y’intwaro.

​Mu ijambo yagejeje kuri aba bapolisi, nyuma yaho berekaniye ubumenyi butandukanye baherewe muri iki kigo, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana, yabibukije inshingano yabo, aha akaba yaragize ati, “ Akazi kanyu n’ak’agaciro kandi gafiye akamaro gakomeye abanyarwanda, niyo mpamvu mugomba guhora mwihugura, hagamijwe ko mugira ubumenyi bwisumbuye, kandi mugakorana umurava n’ubwitange.”

IGP Gasana yabwiye abasoje iyi myitozo kandi ko, Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba yo gukomeza guha no kongerera abapolisi ubumenyi butandukanye bityo kugira ngo, babashe guhangana n’ibyaha biriho muri iki gihe bijyanye n’iterambere, ibi kandi bakabikora kinyamwuga.

Umukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje agira ati, “Mugomba buri gihe kurangwa na disipuline, kuko disipuline ari ngombwa kugira ngo ibikorwa bitandukanye bya Polisi bibashe kugerwaho. Mwaba muri mu kazi cyangwa muri mu karuhuko, mugomba guhora murangwa na disipuline yo ku rwego rwo hejuru, kandi mukanazirikana ko aho muri muhagarariye urwego rwa leta.” Yakomeje ababwira kandi ko, guca ukubiri n’aya mabwiriza bisobanura kugambanira indangagaciro za Polisi y’u Rwanda ndetse n’abaturarwanda muri rusange

​Uyu muhango waranzwe kandi no kwerekana ubumenyi butandukanye ku ba polisi basoje iyi myitozo, ubumenyi bwerekanywe burimo gukoresha ibikoresho bidasanzwe mu kurwanya umwanzi ndetse n’imikoreshereze ihambaye ku ntwaro n’ibindi bikoresho.

Umuyobozi w’iki kigo, Assistant Commissioner of Police (ACP) William Kayitare, yashimye imyitwarire myiza yaranze abapolisi mu gihe bamaze muri iki kigo bahabwa ubumenyi, akaba yarakomeje avuga ko, Polisi y’u Rwanda izakomeza gutegura bene iyi myitozo hagamijwe ko, abapolisi bakomeza kongererwa ubumenyi bubafasha kuzuza neza inshingano zabo zo kubungabunga umutekano.

Iyi myitozo, ibaye mugihe hari indi myinshi yayibanjirije, ikaba itegurwa hagamijwe kongerera abapolisi ubumenyi bityo kugira ngo bahore biteguye kugira ngo babashe guhangana n’ibyaha bitandukanye.

-2192.jpg

-2193.jpg

-2194.jpg

RNP

2016-02-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.

Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.

Ubwanditsi 28 Mar 2023
Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano muri Afurika yasojwe hafashwe ingamba zo guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano muri Afurika yasojwe hafashwe ingamba zo guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubwanditsi 30 Nov 2016
Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda

Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Nov 2022
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 10/08/2016

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 10/08/2016

Ubwanditsi 11 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Save: ishyaka Green Party  ryakubise igihwereye aho ryagombaga Kwiyamamariza
POLITIKI

Save: ishyaka Green Party ryakubise igihwereye aho ryagombaga Kwiyamamariza

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Rwanda: Ikimansuro cyagarutsweho nk’inzira ishyira icuruzwa ry’abantu
Mu Mahanga

Rwanda: Ikimansuro cyagarutsweho nk’inzira ishyira icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Nyuma y’imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league
Amakuru

Nyuma y’imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league

Ubwanditsi 25 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru