• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umutwe wihariye wa Polisi ushinzwe gutabara aho rukomeye wasoje imyitozo

Umutwe wihariye wa Polisi ushinzwe gutabara aho rukomeye wasoje imyitozo

Editorial 20 Feb 2016 Mu Mahanga

​Icyiciro cya 4 cy’umutwe wihariye wa Polisi y’u Rwanda, ushinzwe gutabara aho rukomeye, tariki ya 18 Gashyantare, wasoje imyitozo y’icyumweru kimwe, iyi myitozo ikaba yaraberaga mu kigo cya Polisi kigishirizwamo amasomo ajyanye no kurwanya iterabwoba, giherereye mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.

Umuhango wo gusoza iyi myitozo y’uyu mutwe, wari witabiriwe, n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, ushinzwe ibikorwa bya Police, Deputy Inspector General of Police (DIGP) Dan Munyuza ndetse na DIGP Juvenal Marizamunda ushinzwe abakozi n’imiyoborere.
Iyi myitozo yari igamije, kongerera aba bapolisi ubumenyi mu bijyanye no kurinda no kubungabunga ituze ry’aho abantu benshi bateraniye, guhosha imyigaragambyo, uburyo bwo kurwanya iterabwoba ndetse n’ubumenyi butandukanye ku mikoreshereze y’intwaro.

​Mu ijambo yagejeje kuri aba bapolisi, nyuma yaho berekaniye ubumenyi butandukanye baherewe muri iki kigo, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana, yabibukije inshingano yabo, aha akaba yaragize ati, “ Akazi kanyu n’ak’agaciro kandi gafiye akamaro gakomeye abanyarwanda, niyo mpamvu mugomba guhora mwihugura, hagamijwe ko mugira ubumenyi bwisumbuye, kandi mugakorana umurava n’ubwitange.”

IGP Gasana yabwiye abasoje iyi myitozo kandi ko, Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba yo gukomeza guha no kongerera abapolisi ubumenyi butandukanye bityo kugira ngo, babashe guhangana n’ibyaha biriho muri iki gihe bijyanye n’iterambere, ibi kandi bakabikora kinyamwuga.

Umukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje agira ati, “Mugomba buri gihe kurangwa na disipuline, kuko disipuline ari ngombwa kugira ngo ibikorwa bitandukanye bya Polisi bibashe kugerwaho. Mwaba muri mu kazi cyangwa muri mu karuhuko, mugomba guhora murangwa na disipuline yo ku rwego rwo hejuru, kandi mukanazirikana ko aho muri muhagarariye urwego rwa leta.” Yakomeje ababwira kandi ko, guca ukubiri n’aya mabwiriza bisobanura kugambanira indangagaciro za Polisi y’u Rwanda ndetse n’abaturarwanda muri rusange

​Uyu muhango waranzwe kandi no kwerekana ubumenyi butandukanye ku ba polisi basoje iyi myitozo, ubumenyi bwerekanywe burimo gukoresha ibikoresho bidasanzwe mu kurwanya umwanzi ndetse n’imikoreshereze ihambaye ku ntwaro n’ibindi bikoresho.

Umuyobozi w’iki kigo, Assistant Commissioner of Police (ACP) William Kayitare, yashimye imyitwarire myiza yaranze abapolisi mu gihe bamaze muri iki kigo bahabwa ubumenyi, akaba yarakomeje avuga ko, Polisi y’u Rwanda izakomeza gutegura bene iyi myitozo hagamijwe ko, abapolisi bakomeza kongererwa ubumenyi bubafasha kuzuza neza inshingano zabo zo kubungabunga umutekano.

Iyi myitozo, ibaye mugihe hari indi myinshi yayibanjirije, ikaba itegurwa hagamijwe kongerera abapolisi ubumenyi bityo kugira ngo bahore biteguye kugira ngo babashe guhangana n’ibyaha bitandukanye.

-2192.jpg

-2193.jpg

-2194.jpg

RNP

2016-02-20
Editorial

IZINDI NKURU

Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye

Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye

Editorial 01 Feb 2025
Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Editorial 08 Jun 2016
Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Editorial 12 Oct 2023
Trump ashinja abamubanjirije kujenjekera Koreya ya Ruguru

Trump ashinja abamubanjirije kujenjekera Koreya ya Ruguru

Editorial 02 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abahezanguni n’inyangabirama, nyirabayazana w’umwuka mubi ututumba mu Bayisilamu bo mu Rwanda
Amakuru

Abahezanguni n’inyangabirama, nyirabayazana w’umwuka mubi ututumba mu Bayisilamu bo mu Rwanda

Editorial 25 May 2024
Kampanye zanyuma muri Uganda zarangiye mu kavuyo
Mu Rwanda

Kampanye zanyuma muri Uganda zarangiye mu kavuyo

Editorial 15 Feb 2016
Burundi : Abatoni 5 bagiye gukora ” AKANTU ” murwego  rwo kwikiza  Perezida Nkurunziza
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Burundi : Abatoni 5 bagiye gukora ” AKANTU ” murwego rwo kwikiza Perezida Nkurunziza

Editorial 10 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru