Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (LONI), Ban Ki-Moon, ejo kuwa mbere yageze ku kibuga cy’indege cya Bujumbura ahita yerekwa ishusho itariyo.
Ki-Moon uri mu Burundi mu ruzinduko rw’iminsi ibiri kwirebera uko ibintu byifashe no kuganira n’abanyapolotike b’icyo gihugu uko amahoro yagaruka kimaze hafi umwaka kitayafite.
Ki-Moon ageze ku kibuga cy’indege cya Bujumbura yakiriwe n’abayobozi benshi b’icyo gihugu barimo Visi Perezida wa mbere, Gaston Sindimwo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Alain Nyamitwe. Akarusho ariko n’uko yanakiriwe n’abantu benshi bamubyinira, bashaka kugaragaza yuko mu Burundi nta kibazo kandi mumby’ukuri gihari kandi gikomeye cyane.
Abo bategetsi b’u Burundi ariko bagiye kwakira Man Ki-Moon ku kibuga cy’indege bamugaragariza ishusho y’umutekano itariyo bagomba kuba baribeshye cyane kuko atashobora guhishwa ukuri kandi abakumubwira bahari.
Uretse abo bategetsi batandukanye b’u Burundi bagiye kwakira Moon aho ku kibuga cy’indege hari n’intumwa ye yihariye mu Burundi, Jamal Benomar kimwe na Ambasaderi wa LONI muri icyo gihugu, Paolo Lembo. Aba bazi neza uko ibintu byifashe muri icyo gihugu kandi nibo uwo munyamabaga mukuru wa LONI yumva kurusha abandi.
Mbere yo kubonana na Perezida Nkurunziza kandi Moon yabonanye n’abanyapolitike batavuga rumwe na leta nabo bamweretse uko ishusho yifashe. Amakuru dufite n’uko abo banyapolitike babwiye Ban Ki-Moon yuko mu ijoro ryabanjirije umunsi yageze mu Burundi hari abantu bane bishwe.
Ntabwo ibi by’abategetsi mu Burundi kwerekana ishusho itariyo Ban Ki-Moon ariwe ubikorewe bwa mbere. Mu ruzinduko nk’urwo delegasiyo y’abantu 15 bagize akanama k’umutekano ka LONI baherutse gukorera mu Burundi, Perezida Nkurunziza yabakiriye mu ntara ya Gitega iri mu Burundi rwagati, ashaka kugaragaza yuko no mu nzira zijya mu ntara ari amahoro.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza ariko bakavuga yuko ubwo bitegetsi kugaragariza abashyitsi b’umunsi umwe cyangwa itatu yuko mu Burundi ari amahoro byoroshye cyane kuko n’ubundi aribwo ahanini buhungabanya uwo mutekano.
Ban Ki-Moon na bamwe mu banyapolitiki b’i Burundi
Bushobora rero kwihangana ntibugire abantu bwica kugeza igihe abo bashyitsi bazatahukira, nubwo kenshi binanirana abashinzwe umutekano bakica n’abo bashyitsi bagihari.
Kayumba Casmiry