Umuvugabutumwa Murangira Uwitije Valery ubarizwa mu itorero ry’Ububyutse rya Yerusalemu Umusozi wa Gorogotha, avuga ko Imana yamuhishuriye inzira 7 zo kwica inzoka y’imitwe irindwi, icyo gihe akaba yari mu gihugu cy’u Burundi.
Nk’uko tubikesha igitabo yanditse kitwa “Isezerano ry’Imana ridushoboza kubaho”, uhereye ku ipaji ya 32,ukajya no ku ya 33, Ev Murangira Uwitije Valery avuga ko Imana yamuhishuriye imitwe 7 satani akoresha mu gusenya umuntu, iyi mitwe akaba ariyo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Ev Murangira Uwitije Valery yavuze ko nyuma yo guhishurirwa byinshi yahawe n’Imana, yahamagariwe kwandika ibitabo akageza ubwo butumwa ku bwoko bw’Imana, akaba yarahereye kucyo yise Isezerano ry’Imana ridushoboza kubaho,cyamutwaye amezi 8 acyandika. Kuri ubu avuga ko azakomeza kwandika ibitabo ndetse akaba arimo kwandika ikindi yise Iriba ryaratobamye ariko hafukuwe irindi soko.
1 Umutwe w’umuntu
Amaso niyo aheraho asenya umuntu kuko ijambo ry’Imana rivuga ko ijisho ari itabaza ry’umubiri wose. Yohana 19:2, Luka 11:33-36 Niyo mpamvu Yesu Kristo yambitswe ikamba ry’amahwa. Akurikizaho amatwi kugira ngo ntiwumve icyo Imana ishaka n’ururimi uvuge ibyo wishakiye,kandi Imana itabishaka wenda.
2 Amaboko y’umuntu
Ku maboko yica, ibikorwa byawe cyangwa umugisha wawe, icyo ugiye gukora cyose satani yohereza ibicantege. Ibyakozwe n’intumwa 28: 3-6. Amaboko satani arayarwanya cyane, niyo mpamvu usanga bafunga iminyururu ariyo mapingu ku maboko y’umuntu, Ibyakozwe n’intumwa 12: 7-8 Iyi uboshye ntabwo ukorera Imana neza.
3 Agatuza k’umuntu
Yica gukiranuka kwawe, akagusebya, ukaba iciro ry’umugani hose. Ngo nguwo arahise, uriya yewee!! Mbese ibyo wakoraga byiza bigasenyuka ugasigara urira, satani we akishima. Rinda agatuza kawe. Abefeso 6: 14, Yesaya 59:17 Ugire ukuri mubyo ukora byose.
4 Ubutunzi
Satani yica imishinga yawe yose, ukagambirira gukora ikiza, ariko ikibi kikakubanza ugasanga wacumuye, ugahiga ngo nzajya gufasha abantu bo mu muryango wanjye ariko bikanga. Ngo nzitanga mu murimo w’Imana, satani akakubuza. Ibyakozwe n’Intumwa 5: 1-11 Ananiya,ni iki gitumye satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ibyo wabitse bizaba ibyande? Luka 12:13-21, 18: 22-27
5 Ubusambanyi bwo mu mutima
Umutima urashukana kurusha ibindi byose!! Ubusambanyi bwo mu mutima ntibutuma ugira icyo ugeraho, gusambana ni icyaha gikorerwa mu mubiri. Hari kwikinisha, hari abasambana bahuje ibitsina, hari imibonano mpuzabitsina itemewe mu gihe guhindura biva mu mutima kuko imbaraga zibikwa mu mutima. Ngo uwo mwana agwiza imbaraga z’umutima bituma yirinda, arakebwa ku gitsina no ku mutima. Yeremiya 9:24, Abalewi 20:10, Matayo 5: 27-28
6 Ibirenge byawe aho bihagaze
Ibirenge benshi bavuga ko ari amaguru, ibirenge bikwiriye guhagarara cyangwa ugakandagira ahera. Satani hari igihe aguhagarika aho udakwiye guhagarara cyangwa akaza aho uhagaze,nta kindi kimuzana ni ukukurega Zakariya 3:1- Satani arega abana b’Imana n’abatambyi bayo aribo bakozi b’Imana ngo Dore uko agenda, reba aho ageze, reba aho ahagaze. Satani atwara abana b’Imana abajyana aho ashaka ko abagerageza ngo bave mu kwemera. Matayo 4: 5-7 Yesu Kristo yajimbwe imisumari ku birenge ahagarikwa ku giti cy’umusaraba. Imana ibwira umuntu ngo inzoka izakurya agatsinsino.
7 Intebe y’icyubahiro
Aho ukwiriye kwicara, satani ntahashaka, yica inzira zawe ngo utazicara ngo uruhuke. Asa nkaho ayicayeho ariko afite iye, Imana yamwicajeho,nta yindi uretse ubwami bw’isi n’ikuzimu mu murimo utazima. Intebe yawe ni nziza kurusha iya satani. Umwana ashaka ubwami na se akabushaka,kurwanira ubwami ntawe utaburwanira,Imana iri ku ngoma satani akaba ayishaka,intambara zikarota.Ubwo rero urabyumva satani arabitobatoba,akivanga kuko ntanyurwa. Matayo 4:8-13, 2Samweli 15:13-14.
Inyarwanda