Ikigo cy’Igihugu gishinzwe itumanaho muri Tanzania (TCRA) cyashyize mu kato indirimbo Zigo Remix y’umuhanzi AY afatanyije na Diamond Platinumz kuko ngo itandukira umuco.
Umuhanzi AY nyiri ndirimbo
TCRA ivuga ko amashusho akururira abantu gukora imibonano mpuzabitsina adakwiye kwerekanwa ku manywa, iki cyemezo kikaba kireba n’iyi ndirimbo ya AY irimo abakobwa bambaye amakariso n’udusutiye gusa.
AY, mubyara wa Alpha Rwirangira, avuga ko ibyemezo byo guca indirimbo z’abanyagihugu ariko iz’abanyamahanga zigahabwa rugari kandi na zo zitubahirije umuco, ari ikibazo gikomeye.
“Ibi ni byo bituma abahanzi b’Abanyatanzania badatera imbere, bakwiye no kujya baca indirimbo zo muri Amerika no mu bihugu by’i Burayi kuko zifite amafoto ashotorana kurusha Zigo Remix.”
Kanda hano urebe iyo ndirimbo
Ayo ni amagambo AY yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe, yungamo ati “Abanyamakuru ni bo ba mbere bakwiye kutubariza TCRA impamvu itwigirizaho nkana.”
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa kabiri, AY yaje mu Rwanda ahamara iminsi ine, aho yari yaje kwamamaza iyi ndirimbo ye yashyizwe mu kato.
Byinshi abahanzi nyarwanda bakwigira kuri AY wo muri Tanzania ukubutse mu Rwanda
AY na Diamond
Zigo Remix ni indirimbo ikunzwe cyane kuri televiziyo zo muri Afurika y’Iburasirazuba cyane cyane. Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa imaze kuri Youtube, imaze kurebwa n’abantu 2,818,885.
Icibwa ry’iyi ndirimbo rije rikurikiranye n’icibwa ry’indi ndirimbo y’umuraperi Ney wa Mitego yitwa Shika adabu yako (bisobanuye ngo iyubahe, mu Kinyarwanda); ariko iyi yo yafunzwe na BASATA (Baraza la Sanaa la Taifa: Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhanzi.)
BASATA yaciye iyo ndirimbo ivuga ko itandukira umuco ndetse ikabamo ubushotoranyi bwinshi, aho Ney wa Mitego yaririmbye anenga cyane abahanzi batandukanye barimo abakina amafilime (Bongo Movies) ndetse n’abanyamuziki bagenzi be.
Muri iyo ndirimbo, Ney wa Mitego anatukamo BASATA, ati “Nibaza niba BASATA ari inkoko cyangwa imbata kuko mbona imeze nk’urukero rwagimbye, bahimba bamagana indirimbo z’abahanzi batazi imvune duhura na zo.”
Mu bandi aririmbamo harimo Wema Sepetu wabaye Miss Tanzania 2006 ndetse akaba yaranamamaye ubwo yakundanaga na Diamond Platinumz. Muri iyi ndirimbo, Ney agaruka kuri Wema wigeze gutangaza ko afite inda, amubaza niba afite inda koko cyangwa niba ari ugushaka hit (kuvugwa ngo yamamare).
Avugamo na Vicent Kigosi “Ray” wamamaye muri filime nka Oprah ari kumwe na Irene Uwoya “Oprah” ndetse na nyakwigendera Steven Kanumba. Muri shika adamu yako, Ney abwira Ray ati “Ray wowe ukomeje kuba umunyekongo, amafaranga yose ukura mu gukina amafilime uyaguramo amavuta yo kwitukuza.”
Bidatinze Ray yamaganye iyo mvugo ya Ney, asobanura ko atitukuza ahubwo ko yabaye inzobe cyane kubera kunywa amazi menshi.
Reba iyo ndirimbo bagiye gukorera amashusho
Shika adabu yako ni bwo yari igisohoka ndetse itaranakorerwa amashusho, abanyamakuru ba radiyo babujijwe kuyikina, ariko Ney wa Mitego yatangaje ko icyo cyemezo cya BASATA ntacyo kimubwiye ndetse ngo agiye no kuyikorera amashusho (video).
M.Fils