• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Uzayobora FIFA aramenyekana uyu munsi

Uzayobora FIFA aramenyekana uyu munsi

Ubwanditsi 26 Feb 2016 IMIKINO

Ishyiraramwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA rirabona umuyobozi mushya kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare 2016 mu matora ari bubere i Zurich mu Busuwisi.

Muri aya matora, u Rwanda ruhagarariwe na Nzamwita Vincent De Gaulle, aho abahatanira gusimbura Sepp Blatter ari Gianni Infantino, Sheikh Salman bin Ebrahim Al Khalifa, Tokyo Sexwale, Jerome Champagne na Prince Ali Bin Al Hussein.

-2284.jpg

Aba bose haratorwamo umwe

Infantino ushyigikiwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UAFA) na Sheikh Salman bin Ebrahim Al Khalifa ushyigikiwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ni bo bahabwa amahirwe menshi yo gutorerwa uyu mwanya wari ufitwe na Sepp Blatter mu myaka 18 ishize.

Amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu bya Kuwait na Indonesia ntari mu biguhu 207 byemerewe guhagararirwa muri ayo matora kubera ibihano yafatiwe.

Mbere y’igikorwa nyir’izina cyo guhitamo umuyobozi mushya wa FIFA, Issa Hayatou wayiyoboraga by’agateganyo yasabye abari bwitabire aya motora guhitamo uwo babona uzazana impinduka ndetse akongera kugarura isura nziza y’uru rwego rwatakarijwe icyizere na benshi nyuma yo kuvugwamo ibyaha bya ruswa yo ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati “Isi yose iduhanze amaso muri iki cyumweru nyuma ya kimwe mu bihe bikomeye mu mateka. Kwemeza impinduka, bizatanga ubutumwa bukomeye ko twumvise kandi turi gukora ibishoboka byose kugira ngo twigarurire icyizere ndetse duhindure imikorere yacu.”

Amatora y’umuyobozi wa FIFA yaherukaga kuba muri Gicurasi umwaka ushize, Sepp Blatter wageze muri iri shyirahamwe mu mwaka wa 1975, akaribera perezida kuva mu 1998 niwe wari watorewe kongera kuriyobora muri manda ya gatanu atsinze Umufaransa Jerome Champagne, Prince Ali Bin Al Hussein, Umudage Michael Van Praag, Luis Figo na David Ginola.

Kubera ibyaha bya ruswa byavuzwe muri iri shyirahamwe byanatumye bamwe mu bayobozi baryo batabwa muri yombi n’ubutabera, Blatter yeguye nyuma y’amezi atatu gusa atowe ahita anahagarikwa mu bikorwa byose bya ruhago mu gihe cy’imyaka itandatu we na Michel Platini wayoboraga UAFA.

M.Fils

2016-02-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto yerekana umuhanzi Sheeber Karungi ageze ku kibuga cy’indege cya  Kigali

Amafoto yerekana umuhanzi Sheeber Karungi ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Patriots BBC yatangiye yihaniza JKT mu ijonjora rya BAL

Patriots BBC yatangiye yihaniza JKT mu ijonjora rya BAL

Ubwanditsi 18 Dec 2019
U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cy’Afurika 2026 mu mukino wa Handball

U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cy’Afurika 2026 mu mukino wa Handball

Ubwanditsi 30 Jan 2024
Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo  watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports

Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports

RUSHYASHYA 23 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amabaruwa y’urudaca hagati ya Museveni na Nkurunziza ahatse iki?
INKURU NYAMUKURU

Amabaruwa y’urudaca hagati ya Museveni na Nkurunziza ahatse iki?

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Gen. Kayihura yasubijemo umwambaro wa gisirikare, harakurikiraho iki ?
INKURU NYAMUKURU

Gen. Kayihura yasubijemo umwambaro wa gisirikare, harakurikiraho iki ?

Ubwanditsi 15 Mar 2018
Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu
INKURU NYAMUKURU

Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu

Ubwanditsi 17 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru