Ku munsi wejo Ikipe ya kabiri yu Rwanda yabashije gukomeza nayo ntayindi ni Police FC yageze muri 1/16 muri “CAF Confederation Cup” mu mikino yabereye muri Sudani y’Amajyepfo, ikipe y’aho ya Atlabara niyo yabanje igitego ku munota wa 25 gitsinzwe na Sebit Ajals.
Police FC yaje kwishyura icyo gitego gitsinzwe na Songa Isaie kuri penaliti ku munota wa 42 muri uwo mukino wo kwishyura waberaga muri Sudani y’Epfo.
Atlabara yaje gutsinda igitego cya kabiri gitsinzwe na Juma Jackson.
Police FC yahise ibona itike ya 1/16 nyuma y’uko yari yaratsinze umukino ubanza wabereye mu Rwanda tariki ya 13 Gashyantare 2016, ubwo Police FC yatsinze Atlabara ibitego 3-1.
Umutoza w’ikipe ya Police FC, Cassa Mbungo André, yahise atangaza ko bishimishije kuba babashije kubona itike yo gukomeza mu kindi cyiciro.
Cassa yavuze ko muri Sudani y’Amajyepfo babangamiwe n’Izuba ryaho.
Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga
Emery Mvuyekure, Uwihoreye Jean Paul, Mwemere Ngirinshuti, Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi, Mwemere Ngirinshuti, Nshimiyimana Imran, Usengimana Danny, Kalisa Rachid, Songa Isaie, Mushimiyimana Mouhamed ndetse na Habyarimana Innocent.
Uyu mutoza yemeze ko abakinnyi be bakoze amakosa ariko muri iki gihe bagiye kuyakosora kurigira ngo undi mukino bazakina bazabe bahagaze neza.
Muri 1/16 cy’iryo rushanwa ikipe ya Police FC izakina na Vita Club de Mokanda yo muri Congo Kinshasa.
Vita Club de Mukanda igeze muri 1/16 nyuma yo gusezerera Akwa United.
Imikino ya 1/16 izaba muri Werurwe uyu mwaka.
Rwatubyaye Abdul, afashije APR FC kugera mu ijonjora rikukirira mu mikino Nyafurika y’amakipe yabaye a ya mbere iwayo, isezereye Mabbane Swallows ku bitego 4-1.
M.Fils