Iri tsinda riri mu matsinda akomeye muri muzika mu Rwanda riravuga ko mu gihe cyose mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star haba hari impinduka zirimo mu bihembo batanga bazagarukamo. Iri tsinda rikaba ryarivanye muri iri rushanwa kuva mu myaka ibiri ishize.
Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rimaze kuba inshuro eshanu, riteza imbere abahanzi b’abanyarwanda, ritegurwa n’uruganda rwa BRALIRWA ku bufatanye na East African Promotors.
Buri muhanzi mu Rwanda ni inzozi kuba yajya muri iri rushanwa. Urban Boys yo kuva ryatangira mu 2011 rikegukanwa na Tom Close bari baririmo.
Mu 2012 ubwo ryegukanwaga na King James nabwo Urban Boys yararyitabiriye, ndetse no kunshuro ya gatatu ryegukanwa na Riderman barimo.
Mu nshuro zindi ebyiri zabaye nyuma iri tsinda ryanze kwitabira iri rushanwa kubera umubare w’amafaranga bise macye bahabwaga nk’itsinda ry’abantu batatu. Kuko bavugaga ko umwe umwe nta kintu abonaho.
Aba bahanzi bavuga ko niba ubu hari impinduka zizabaho kuri ayo mafaranga bazaryitabira.
Safi Madiba umwe mu bagize iryo tsinda, yatangarije Umuseke ko muri iri rushanwa amafaranga abahanzi bahembwa ku kwezi atari macye ku muhanzi umwe, ariko ku itsinda ngo aba macye.
Ati “Erega ariya mafaranga ni menshi ari ukuririmba gusa nta rushanwa ririmo. Ariko ikibazo ni uko bitubarisha nabi.
Igihe cyose twatorwa twajya mu irushanwa. Ariko mu gihe imbogamizi twatanze zo kujyamo zidakemutse n’ubundi irushanwa ntitwaryitabira”.
Umuseke wagerageje kubaza uruhande rwa East African Promoters niba hari impinduka zihari mu guhemba abahanzi bazitabira irushanwa nk’uko byifuzwa na Urban Boys, ariko kugeza ubu ntabwo birashoboka.
Bimaze iminsi bivugwa ko mu minsi ya vuba Abanyamakuru, aba DJ n’abateza imbere muzika (Music Producers ) bashobora gutoranya abahanzi 10 bazitabira iri rushanwa ku nshuro yaryo ya gatandatu.
M.Fils