• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Europa League: Arsenal na Chelsea mu makipe umunani yageze muri ¼

Europa League: Arsenal na Chelsea mu makipe umunani yageze muri ¼

Ubwanditsi 15 Mar 2019 IMIKINO

Arsenal ni imwe mu makipe umunani yaraye abonye itike yo gukina imikino ya ¼ cya Europa League ubwo yasezereraga Stade Rennais iyitsinze ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura, ni nyuma y’uko basabwaga nibura itsinzi ya 2-0.

Mbere uyu mukino, abenshi bibazaga niba koko Arsenal ishobora gusezerera iyi kipe yo mu Bufaransa yari yayitsinze ibitego 3-1 mu mukino ubanza. Kongera kwakira rutahizamu Alexandre Lacazette wagabanyirijwe ibihano kubera ikarita itukura yabonye, agasiba imikino ibiri gusa, na byo byahaye imbaraga iyi kipe yo mu Bwongereza yari imbere y’abafana bayo.

Arsenal yatangiye umukino iri hejuru, isatira bikomeye ikipe ya Rennes. Ntabwo ibirori kuri Emirates Stadium byatinze kuko ku munota wa kane gusa, Pierre-Emerick Aubameyang yafunguye amazamu ku mupira wari uturutse mu ruhande rw’iburyo uhinduwe na Mesut Özil, usanga Aaron Ramsey wawukozeho gato, maze Aubameyang akozaho ikirenge ujya mu izamu.

Mu minota 15 gusa, Arsenal yari imaze gukora ibyo isabwa kugira ngo ikomeze muri ¼ cya Europa League dore ko Maitland-Niles yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe na Aubameyang, ashyiraho umutwe, umunyezamu wa Rennes Tomas Koubek ntiyagira icyo abasha kubikora.

Stade Rennes yagerageje gusatira Arsenal mu gice cya kabiri, bateye umupira mu izamu ugarurwa n’ipoto mu gihe ubundi buryo bwinshi babonye bwagiye busubizwa inyuma n’umusifuzi wo ku ruhande wavugaga ko baraririye.

Kwinjiza mu kibuga abakinnyi barimo Henrikh Mkhitaryan na Alex Iwobi, byongereye imbaraga Arsenal yari mu rugo, iza no kubona igitego cya gatatu ku munota wa 72 gitsinzwe na Aubameyang ku mupira wahinduwe na Sead Kolasinac.

Mu minota ya nyuma, Aubameyang yahawe imipira ibiri yashoboraga gutsinda na none, ariko agerageje kuroba umunyezamu Koubek, yombi ijya hanze. Umukino warangiye Arsenal ikomeje ku bitego 4-3.

Mu yindi mikio yabaye, Olivier Giroud yafashije Chelsea gukomeza muri ¼ cy’iri rushanwa rya Europa League, banyagira Dynamo Kyiv bayisanze iwayo ibitego 5-0. Giroud yatsinzemo ibitego bitatu, Callum Hudson-Odoi na Marcos Alonso batsinda ibindi. Chelsea yari yatsinze ibitego 3-0 mu mukino ubanza.

Uko imikino ya 1/8 cya Europa League yarangiye

Arsenal 3-0 Rennes (agg: 4-3)

Benfica 3-0 Dinamo Zagreb (aet, agg: 3-1)

Dynamo Kyiv 0-5 Chelsea (agg: 0-8)

Internazionale 0-1 Frankfurt (agg: 0-1)

Krasnodar 1-1 Valencia (agg: 2-3)

Salzburg 3-1 Napoli (agg: 3-4)

Slavia Praha 4-3 Sevilla (aet, agg: 6-5)

Villarreal 2-1 Zenit (agg: 5-2)

Amakipe yakomeje ari yo: Arsenal na Chelsea (mu Bwongereza) , Napoli (mu Butaliyani), Villarreal (Espagne), Benfica (Portugal), Valencia (Espagne), Slavia Praha (Repubulika ya Tcheque) na Frankfurt (mu Budage) ziramenya uko zizahura muri ¼ nyuma ya tombora iba kuri uyu wa Gatanu i Nyon mu Busuwisi guhera saa 14:00.

 

Arsenal yizeye ko ishobora gukomeza hakiri kare

 

Aubameyang ukomoka muri Gabon, akimara gutsinda igitego cya gatatu yambaye masike anishimira igitego mu buryo bwa Wakanda Forever

 

Aubameyang wishimiye igitego mu buryo bwa Wakanda muri filimi ya Black Panther, yahise aza gushimirwa na bagenzi

 

Aubameyanga yafunguye amazamu ku munota wa kane w’umukino

 

Giroud na Willian bishimira igitego cya gatatu

 

Hatem Ben Arfa wakiniye Newcastle yari yagarutse mu Bwongereza ari kumwe n’ikpe ya Rennes

 

Igitego cya kabiri cyashegeshe abakinnyi ba Rennes kuko ku munota wa 15 bari bamaze gusezererwa n’ubwo umukino wari ugikomeza

 

Julien Stephan utoza Rennes na Unai Emery wa Arsenal basuhuzanya

 

Maitland-Niles atsinda igitego cya kabiri cya Arsenal n’umutwe

 

Mesut Ozil aserebeka kugira ngo atware umupira Clement Grenier wa Rennes

 

Olivier Giroud yatsinze igitego cya gatatu mu mukino ku mupira wari utewe na Willian ahana ikosa

Src : IGIHE

2019-03-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rutahizamu Kylian Mbappe  yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid

Rutahizamu Kylian Mbappe yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid

Ubwanditsi 10 May 2024
Seninga Innocent wari umutoza wa Kiyovu ubu ntakiri we

Seninga Innocent wari umutoza wa Kiyovu ubu ntakiri we

Ubwanditsi 21 Jan 2016
Nyuma y’amezi 13 gusa, Umutoza w’umunyarwanda Andre Cassa Mbungo yatandukanye na Bandari FC yo muri Kenya azira umusaruro muke

Nyuma y’amezi 13 gusa, Umutoza w’umunyarwanda Andre Cassa Mbungo yatandukanye na Bandari FC yo muri Kenya azira umusaruro muke

Ubwanditsi 21 Feb 2022
U Burusiya bwafunguye Igikombe cy’Isi bwandagaza Arabia Saoudite

U Burusiya bwafunguye Igikombe cy’Isi bwandagaza Arabia Saoudite

Ubwanditsi 15 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu 53,426 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Abantu 53,426 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

RUSHYASHYA 28 Jun 2026
Amafoto – Perezida Kagame yatangije Iserukiramuco rizwi nka  “Giants of Africa”, anashyira ibuye ry’ifatizo kuri “Zaria Court Kigali”
Amakuru

Amafoto – Perezida Kagame yatangije Iserukiramuco rizwi nka “Giants of Africa”, anashyira ibuye ry’ifatizo kuri “Zaria Court Kigali”

Ubwanditsi 14 Aug 2023
Ibibazo bibazwa Mukamugema umaze kugaragaza urwango yangaga  Umwami Kigeli
ITOHOZA

Ibibazo bibazwa Mukamugema umaze kugaragaza urwango yangaga Umwami Kigeli

Ubwanditsi 27 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru