Mu matora y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yabereye kuri Stade Regional ya Kigali, akayoborwa na Perezida wa Komisiyo y’amatora Bwana Kalisa Mbanda, Mukaruliza Monique ni we watorewe kuba Meya wa kane w’Umujyi wa Kigali akaba Umuyobozi wa karindwi ugiye kuyobora Kigali nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Mukaruliza watowe ku majwi 182 y’abajyanama 190 batoye muri 214 bari bagize Inteko itora y’Umujyi wa Kigali harimo na njyanama z’Imirenge n’Uturere, aho yahigitse abari bahanganye kuri uyu mwanya Mukeshimana wiyamamaje ku giti ndetse na Dr. Hategekimana Theobald usanzwe akuriye Ibitaro bya CHUK wamweguriye amajwi ye.
Ni muhango wari wahuje imbaga y’abayobozi batandukanye mu nzego z’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Uturere n’Imirenge, abanyambanga nshingwabikorwa b’Imirenge igize Umujyi wa Kigali, aho Umushyitsi mukuru yari MInisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka.
Mukaruliza Monique ubaye Umugore wa gatatu ugiye kuyobora Umujyi, si mushya muri Politiki y’u Rwanda kuko yabaye Minisitiri ushiznwe umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kuva muri 2008 kugeza 2013, nyuma yaho yari avuye kuyobora ubutumwa bw’amahoro by’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani (MUAS). Kuri yakoraga mu biro by’Umukuru w’Igihugu ari Umuhuzabikorwa w’itsinda rishinzwe gukurikirana gahunda y’Umuryango w’ibihugu bihuriye k’Umuhora wa ruguru u Rwanda ruhuriyemo n’ibihugu bya Uganda na Kenya.
Mukaruliza akaba umutegarugori wubatse ufite umugabo n’abana batanu, akaba afite impamyabumenyi eshatu z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza, mu Icungamutungo, Ibaruramari, akaba kandi yarakoze mu nzego zitandukanye za Leta nk’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro aho yabaye Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu, akaba yarakoze kandi mu kigo gishinzwe amasoko ya Leta.
Uyu mutegarugori MUKARULIZA Monica watorewe kuyobora umujyi wa Kigali, ni umujyanama watowe mu Karere ka Gasabo azamukiye mu Murenge wa Kinyinya, akaba ari n’umwe mu bajyanama batandatu batowe guhagarira Akarere ka Gasabo mu Nama njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Mukaruliza Monique ( Mayor) Kazayire Judith Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Mujyi wa Kigalin na Busangizwa Parfait VIsi Meya ushinzwe ubukungu n’Iterambere mu Mujyi wa Kigali
Mukaruliza Monique abaye Umugore wa gatatu uyoboye Kigali, nyuma ya Lt Col Rose Kabuye wayoboye kuva 1994-1997 na Kirabo Aisa Kacyira wayoboye kuva muri 2006-2011.
Busangizwa Parfait umukandida rukumbi ku mwanya wa VIsi Meya ushinzwe ubukungu n’Iterambere mu Mujyi wa Kigali ni nawe yatowe ku majwi 188/190, akaba ari umujyanama uhagarariye Akarere ka Kicukiro mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, yazamukiye mu Murenge wa Nyarugunga, akaba yaramenyekanye ubwo yari Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike, akaba kandi yarakoze imirimo y’amabanki mu gihe kigera ku myaka 15.
Kazayire Judith ni we watorewe kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Mujyi wa Kigali akaba ari umujyanama wazamukiye mu Karere ka Kicukiro mu nama njyanama y’Umujyi wa Kigali, aho yatorewe mu Murenge wa Kigarama.
Umwanditsi wacu