Umuhanzi Nyarwanda, The Ben uba mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gusesekara i Buruseli mu Bubiligi aho agiye gukorera igitaramo cyo kumurika alubumu ye ya kabiri yise ‘Ko Nahindutse’.
Amakuru dukesha umwe mubantu bagitegura icyo gitaramo
Nyuma y’imyaka itandatu amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku nshuro ye ya mbere The Ben agiye gukorera igitaramo hanze y’iki gihugu aho azaba amurika alubumu ye ya kabiri ikubiyeho indirimbo 10 zirimo n’iyitwa ‘Ntacyadutanya’ yakoranye na Princess Priscillah imaze iminsi ikunzwe.
The Ben agera mu bubirigi
The Ben ukumbuwe cyane n’abakunda muzika Nyarwanda hanze y’Amerika, iyi izaba ari inshuro ya kabiri amurika alubumu, cyane ko mu mwaka wa 2009 aribwo yamuritse iyo yise ‘Amahirwe ya Mbere’ yari igizwe n’indirimbo zabicaga bigacika nk’iyitwa ‘Amahirwe ya Nyuma’, ‘Amaso ku Maso’, n’izindi nyinshi zari zikunzwe zatumye abafana bitabira ku bwinshi bamwe bakanatahana umubabaro wo kutamubona kubera ubwinshi n’umuvundo w’abari bitabiriye iki gitaramo.
Aha the Ben yarakigera ku kibuga baje kumwakira Sandrine Sadidi umwe mu bategura icyo gitaramo
Uyu muhanzi wahagurutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 27 Gashyantare yerekeza mu Bubiligi, yagezeyo yakiranwa urugwiro n’ibyishimo.
Mu gitaramo cyateguwe ku bufatanye na ‘Team Production’, uyu musore azataramira i Buruseli ahitwa ‘Birmingham Palace’ tariki 5 Werurwe 2016.
Iki gitaramo kidasanzwe The Ben agiye gukorera mu Bubiligi cyo kumurika alubumu ye yitiriye ‘Ko Nahindutse’ ku nshuro ya mbere kizabanzirizwa n’umuhango wo gutora Nyampinga na Rudasumbwa b’u Rwanda mu Bubiligi, nyuma y’aho ibyishimo bikomereze mu muziki anabashe kuririmba indirimbo ziri kuri alubumu ye nshya bwa mbere.
Kuri uyu munsi indirimbo 10 zose zigize iyi alubumu nshya ya The Ben zizatangira kugaragara ku mbuga zitandukanye zisanzwe zicuruza umuziki, ku buryo bizorohera abakunzi b’ibihangano bye kuba bazibona.
Nyuma y’iki gitaramo biteganyijwe ko The Ben azasubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki ya 10 Werurwe 2016, gusa nta kindi gitaramo azakorera i Burayi muri uru rugendo yahagiriye, ahubwo ateganya kuzongera gukora ibindi bitaramo haciyemo igihe, akabikorera mu bihugu bitandukanye birimo abakunzi ba muzika ye.
M.FILS