Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne yabwiye abatuye mu kagari ka Nyakabanda, ho mu murenge wa Niboyi bagera kuri 700 ko iterambere n’imibereho myiza bishingira ku mutekano urambye, maze abasaba kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.
Ibi yabibabwiye ku itariki 27 Gashyantare mu nama yagiranye na bo, akaba yari hamwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Nkeramugaba Sano.
Dr Nyirahabimana yababwiye ati:”Mugomba kwirinda ibyaha aho biva bikagera, kandi mugaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’umuntu wabikoze cyangwa ufite imigambi yo kubikora.”
SP Nkeramugaba yasobanuriye abitabiriye iyo nama uko icuruzwa ry’abantu rikorwa, kandi abaha ubumenyi ku bwoko bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka mbi zabyo.
Yababwiye ko abakora ubucuruzi bw’abantu bigaragaza nk’abanyampuhwe bagamije gufasha abo baba bashaka kujya gucuruza, ariko ko ibigaragara nko kugira neza biba byihishe inyuma imigambi mibisha.
Yagize ati:”Bene abo bantu bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabaha cyangwa bakabashakira imirimo n’amashuri byiza mu mahanga.”
SP Nkeramugaba yakomeje abasobanurira ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose, hanyuma bakabakoresha imirimo y’agahato kandi y’ingufu kandi nta gihembo.
Yabwiye urubyiruko rwari muri iyo nama ati:”Nihagira umuntu ubizeza bene ibyo bitangaza; muzahite mubimenyesha Polisi y’u Rwanda kuko nta kindi azaba agamije uretse kujya kubacuruza.”
Yabwiye kandi abari aho kwirinda ibiyobyabwenge nk’urumogi, Kanyanga, ndetse n’ibindi, kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’abantu babinywa, ababicuruza, ndetse n’ababitunda.
SP Nkeramugaba yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yababwiye ati:”Gutangira amakuru ku gihe ni ingenzi kuko bituma ibyaha bikumirwa, kandi bituma ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora bafatwa.”
Yababwiye kandi gushyigikira irondo ry’umwuga kugira ngo barusheho kurwanya ubujura bw’uburyo bwose.
RNP