Abaturage batuye Rusheshe, mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro bishimiye serivisi nziza bahawe n’imodoka ya Polisi ishinzwe kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage ibasanze hafi y’aho batuye (Police Station Mobile Van), aho bakanguriwe akamaro ko gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwirinda ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu ndetse n’ibindi byaha muri rusange.
SP Modetse Mbabazi yasabye aba baturage gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha kugeza aho ubushobozi bwabo bugarukira cyangwa bagasaba inzego zibishinzwe kubagoboka. Aha abaturage banaboneyeho kugeza kuri polisi ibibazo byabo n’ibyifuzo.
SP Mbabazi yagize ati”Abanyarwanda ubu basigaye bazi akamaro ko gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha no gutangira amakuru ku gihe, ibi bifasha cyane izo inzego kandi mugomba gukomerezaho ntimugacike intege.”
SP Modeste yabakanguriye kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge kuko ari byo nyirabayazana y’ibyaha bitandukanye, yanabonye n’umwanya wo kubabwira bimwe mu biyobyabwenge bikunze gukoreshwa harimo nk’urumogi, kanyanga, inzoga z’inkorano zizwi ku mazina ya muriture, ibikwangari n’ibindi.
Yagize ati” ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge ntabwo zikora ku babinywa gusa, zigera no ku muryango nyarwanda muri rusange, niyo mpamvu tubasaba kugira umuhate mu kubirwanya mwivuye inyuma duhereye ku rubyiruko kuko arirwo rubikoresha cyane”
SP Mbabazi avuga ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ariyo soko y’ubujura n’ihohotera, yongera abasaba ko bagomba guhuriza imbaraga hamwe bagahashya ibi byaha bivuye imuzi. Yongeyeho ko bagomba kumenyesha inzego z’umutekano aho ibyo biyobyabwenge bikorerwa ndetse n’ababicuruza.
SP Mbabazi kandi yari aherekejwe na IP Angelique Mukamwezi wo mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nawe wasabye abaturage ba Rusheshe gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina batangira amakuru ku gihe kugira ngo abakora icyi cyaha bakurikiranwe ndetse bahanwe n’amategeko.
Nsabiyumva Damien, umuturage wa Rusheshe yashimye serivisi zitangwa n’imodoka ya Polisi yakira ibibazo by’abaturage asaba abaturage bagenzi be kuba abafatanyabikorwa beza ba Polisi mu gukumira ibyaha.
Mu bibazo byatanzwe n’abaturage Polisi yabijeje ko hagiye gukorwa iperereza, naho ibindi bigashyikirizwa inzego bireba.
RNP