Musenyeri Smaragde Mbonyintege uyobora Diyosezi ya Kabgayi, aravuga ko Kiliziya Gatukila mu Rwanda yababajwe cyane n’ababikira bayo biciwe muri Yemen kuri uyu wa Gatanu.
“Umwe ni uwo mu Ruhengeli muri Janja undi ni uwa hano i Kabgayi ku Kivumu” nk’uko Msgr Mbonyintege abitangaza. Bari bamaze imyaka igera ku 10 muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya.
Uw’i Kabgayi yitwa Mukashema Marguerite, ariko uw’i Janja we ntiturabasha kumenya amazina ye. Biciwe mu kigo babagamo cyashinzwe n’uwihayimana uzwi muri Kiliziya Gatulika nka Maman Therese.
Msgr Mbonyintege ntashidikanya ko ababagabyeho igitero ari abayisilamu bo mu mutwe wa Islamic State. Muri rusange hishwe abantu 16 barimo ababikira bane barimo abanyarwanda 2.
“Hapfuye n’abakozi bakoraga mu rugo rwabo n’abana b’imfubyi, bishemo abantu 10 bicamo n’umukorerabushake wavuye i Burayi na we wahakoraga, bica n’abasirikari babiri babarindaga,” nk’uko Umuyobozi wa Diyosezi ya Kabgayi abisobanura.
Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, yamaganye ubu bwicanyi anihanganisha imiryango ya ba nyakwigendera, nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cya Al Jazeera.
Amakuru dukesha Izuba Rirashe, avuga ko Musenyeri Mbonyintege yatangaje ko aba banyarwandakazi bakagombye kuba baragarutse mu Rwanda ariko banga gusiga imbabare babanaga na zo.
Yagize ati “Bari babizi ko bari ahantu habi. Hari uwaherukaga kuvugana na bene wabo arababwira ati ‘aha turi ni habi ariko ntabwo dushobora gusiga abana n’abarwayi ngo tugende, ntabwo bishoboka, baje barabica.”
Bitewe n’uko aba babikira bari abamisiyoneri ntabwo imirambo yabo izazanwa mu Rwanda, ahubwo bazashyingurwa iyo mu mahanga.
Ababikira b’aba- Calcutta
Msgr Mbonyintege avuga ko aba babikira bafashwe na kiliziya gatolika nk’abahowe Imana 100%. Ati “Ubwo rero tuzagera igihe dukora imihango yo kubasabira no kubibwira abakilisitu kugira ngo babimenye, bamenye ko babyaye aba martyrs.”
Yunzemo ati “Ni ikibazo kibabaje, ariko ku ruhande rumwe tubafata nk’intwari; kwiyemeza gukora ahantu hameze gutyo, ubundi bashoboraga kuvayo bakigendera ariko kubera ubutumwa bagumyeyo.”
Abagabye igitero baje bavuga ko baje gusura nyina, bageze mu nyubako imbere bafata abari mu nyubako bidatinze babarasa amasasu mu mitwe, nk’uko bitangazwa n’abarusimbutse.