Ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego yaba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo ni imwe mu nkingi ituma habaho kurwanya ibyaha ndenga mipaka ndetse n’ibyaha bikoresha ikoranabuhanga.
Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibyaha ndengamipaka ndetse n’ubutwererane Assistant Commissioner of Police (ACP) Peter Karake yatangaje ko Polisi y’u Rwanda igenda ibona inyungu muri gufatanye hagati y’ibihugu.
ACP Karake yagize ati”ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego buratera imbere uko iminsi igenda ihita cyane cyane mu guhanahana amakuru hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha hagati y’ibihugu bigize umuryango wa Polisi mpuzamahanga, INTERPOL”.
Avuga ko atari u Rwanda gusa rubigiramo inyungu ndetse n’Akarere k’ibiyaga bigari muri rusange aho atangaza ko ubu imipaka igera kuri 13 yashyizweho ikoranabuhanga ribafasha gutanga amakuru ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati” tumaze gufata imodoka z’injurano 12 zivuye mu Buyapani, Uganda, Kenya, Ubwongereza ndetse no mu Bubiligi; ibiyobyabwenge (Cocaine) bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 720, 000; abantu bagera kuri 6 bagiye gucuruzwa hanze ndetse n’amafaranga y’amajurano agera kuri miliyoni 32 kandi yasubijwe ba nyirayo”
ACP Karake yongeyeho ko abacuruzi 9 kabuhariwe mu biyobyabwenge bafashwe ndetse n’abakekwaho gukora ibyaha bya genocide.
Si ibyo gusa kandi byafashwe kuko n’ibicuruzwa bya magendu harimo ibiribwa, imiti ndetse n’urumogi bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 40,000 byafashwe kubera ubufatanye hagati y’ibihugu bigize umuryango wa Polisi mpuzamahanga, INTERPOL.
ACP Peter Karake akomeza atangaza ko u Rwanda rwashyize muri za Ambasade zayo mu bihugu nka Kenya, Uganda n’u Burundi, Abapolisi bashinzwe gukurikirana no kuzamura ubwo bufatanye (Police attaché) mu rwego rwo kunoza ibijyanye n’iperereza.
ACP Karake atangaza ko inyungu zageze no ku bapolisi aho bamwe ubu bahawe amasomo atuma bongererwa ubumenyi mu kurwanya ibyaha ndengamipaka harimo nk’icuruzwa ry’abantu, ibyaha bikorerwa kuri mudasobwa (cyber crimes), icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, iterabwoba ndetse n’ibindi.
Ni muri urwo rwego ubu hari abapolisi 8 bari guhabwa amasomo na INTERPOL aho bari gushaka ubunararibonye ibi kandi bikazabafasha mu kazi mu gihe bazaba bagarutse mu Rwanda.
Ubutwererane n’ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’amahanga bugaragarira kandi mu bikorwa mpuzamahanga byo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye, kugeza ubu rukaba rufite abapolisi bagera hafi 900 mu butumwa bwa LONI mu bihugu 6 bitandukanye, ndetse bamwe bakaba bafite imirimo ikomeye aho bayoboye Polisi y’umuryango w’abibumbye muri Cote d’Ivoire (UNOCI) na Sudani y’epfo (UNMISS).
ACP Karake yagize ati” kubera icyizere Polisi y’u Rwanda ifitiwe mu ruhando mpuzamahanga tumaze kwakira amanama akomeye harimo inteko rusange ya INTERPOL, inama mpuzamahanga ishinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa (KICD), tutibagiwe n’inteko rusange ya Afurika ishinzwe kurwanya ibyaha bikorerwa kuri mudasobwa (cybercrimes)”
ACP Karake asoza avuga ko ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ibindi bihugu bugikomeje aho bimaze gusinyana amasezerano mu gukumira ndetse no kurwanya ibyaha.
Aya masezerano azibanda ahanini mu guhanahana amakuru ku banyabyaha, ubufatanye mu gukora iperereza ryimbitse, guhererekanya abanyabyaha, kongerera ubumenyi abapolisi ndetse no kongera umubare w’abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro.
RNP