Icyemezo umuryango w’ibihugu by’u Bulayi waraye ufatiye ubutegetsi mu Burundi kiraburira Perezida Petero Nkurunziza yuko abyina avamo.
Uwo muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Bulayi (European Union – EU) waraye ufashe icyemezo cyo guhagarika inkunga zose cyahaga u Burundi zinyuze muri guverinoma y’icyo gihugu, hagasira inkunga gusa zinyura mu miryango itegamiye kuri leta cyangwa izinyura muri UNHCR zijya gufasha impunzi z’Abarundi zahungiye hanze y’igihugu.
Ubutegetsi bwa Nkurunziza bwari bukeneye cyane inkunga ya EU ku ngengo y’imari kuko buri mwaka ishyiramo angana na 20 % kandi u Burundi bwo bushyiramo angana na 47 % gusa ! EU kandi yateraga inkunga ubutegetsi bw’icyo gihugu andi mafaranga atanyuze ku ngengo y’imari ari nayo akaba aba akenewe cyane.
Ayo mafaranga ni nk’ayo gufasha mu bikorwa leta yiyemeje nko nko gusubiza mu buzima busanzwe abari mu ngabo, kuvugurura igisirikare n’igipolisi, kuvugurura inzego bwite za leta n’ibindi. Ariko amafaranga nyirizina EU yahagarikiye u Burundi kandi bikazabugwa nabi kurushaho ni amayero miliyoni 430 ubutegetsi bw’icyo gihugu bwari bwaremerewe gukoresha hagati y’umwaka ushize wa 2015 na 2020.
Ubutegetsi bwa Nkurunziza kandi guhagarikirwa inkunga ahubwo zikoherezwa mu mpunzi kimwe no mu miryango itegamiye kuri leta binavuze yuko uko ari ugutiza umurindi abanzi ba Nkurunziza bakazamurwanya bishoboye, we adafite n’urwara rwo kwishima !
Ibindi bihugu byateraga inkunga itubutse leta y’u Burundi ni u Bubiligi n’u Budage kandi ibyo bihugu bikaba ari byo byotsaga igitutu EU ngo ifatire ibihano icyo gihugu.
Perezida Nkurunziza na Madamu Federica Mogherini ushinzwe ububanyi n’amahanga muri E.U.
Igihugu gufatirwa ibihano kandi bisa nka kanseri yageze mu mubiri. Ejo cyangwa ejo bundi n’ibindi bihugu bizafata iyo nzira Nkurunziza asigare adafite ayo acira n’ayo amira. Abari bakimushyizeho amaboko bazajya mu bukene, bo ubwabo bamwirire kuko bazaba babona yuko ntacyo akimaze ! Nkurunziza rero iminsi iramugira inama akaba umwana wo kuruhanya gusa kandi iminsi ye ibaritse !
Kayumba Casmiry