Umugabo utuye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko amaze imyaka itanu azi ko arera umwana w’impfubyi kandi ari uwo umugore we yabyaye hanze.
Uyu mugabo twise Bizimana(Si ryo zina rye nyakuri), w’imyaka 43 avuga ko yatunguwe cyane n’uburyo umugore we yamusabye ko bashakisha umwana w’impfubyi barera nyuma agasanga uwo mwana yazanye ari uwe yabyaranye n’undi mugabo.
Amakuru dukesha Rwandapaparazzi.rw avuga ko uyu mugabo yatunguwe n’uburyo mu myaka 10 amaranye n’umugore atigeze amubwira ko afite umwana hanze ahubwo akamuzana amwita impfubyi kandi ariwe nyina.
Yagize ati “Njye rwose iyo abimbwira mbere tutari twarushinga sinari kubimwangira kuko n’ubundi nari namukunze ahubwo icyambabaje ni uburyo yazanye umwana afite imyaka itanu nkamenya ko ari uwe amaze kugira imyaka 10 ndetse nkanabimenya mbibwiwe na rubanda.”
Avuga ko kugira yemerere umugore we ko azana uyu mwana bamurere byatewe n’uko yamubwiye ko ari impfubyi kuri se na nyina ndetse aho aba bamufata nabi birenze uko bafata abakozi bo mu rugo.
Yakomeje agira ati “ Yamaze igihe kirekire ansaba ko twazana uyu mwana w’umusore ambeshya ngo aho yabaga bamufataga nabi ndetse batifuzaga ko yiga,mbikora nko kugira ngo tumufashe na ho ni we mwana w’imfura ye.”
Uyu mugabo avuga ko nyuma yaho abantu bamubwiriye ko umugore we yamushatse yarabyaye byatumye atangira kwikorera iperereza kuko yumvaga ko ari amagambo y’abashaka kumusenyera gusa, ku buryo yaje kubyemera nyuma y’aho nyirabukwe ubwe amweruriye akamubwira ko bashakanye afite umwana w’imyaka itanu.
Bizimana ( Izina twamuhaye ) yagize ati “Bakibimbwira namaze igihe cy’amezi agera kuri atatu ndi kubikurikirana ku buryo naje no kujya i Rubavu aho avuka mbibaza nyina arabinyemerera ambwira ko yari azi ko mbizi ndumirwa.”
Umugore wa Bizimana yavuze ko ahisha umugabo we ko afite umwana nta kindi yari agambiriye ahubwo kwari ukugira ngo atamubenga.
Nyuma y’aho Bizimana atahuriye ko umugore we yamubeshyaga yahise amwohereza iwabo mu Karere ka Rubavu kugira ngo ajye kwibwirira ababyeyi be amakosa yakoze kugira ngo bazafate umwanzuro.
Uretse uyu mugore wafatiwe mu cyuho, benshi mu banyakigali bemeza ko muri iyi minsi usanga abantu batandukanye babyariye iwabo basigaye bahisha ko bafite abana mbere yo gushaka kugira ngo batabengwa, ibi bikaba intandaro y’isenyuka ry’ingo.
Source : Rwandapaparazzi