Ku itariki ya 14 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu yafatanye umugore witwa Murekatete Gaudence udupfunyika ibihumbi 10 tw’urumogi, ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira mu gihe iperereza rikomeje.
Uru rumogi rukaba rwarasanzwe mu mwobo yari yaracukuye mu nzu ye iherereye mu mudugudu wa Rushungura, akagari ka Nyirakigugu mu murenge wa Jenda.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyabihu, Superintendent of Police (SP) Alex Fata yatangaje ko bahawe amakuru n’umuturage ko uyu mugore acuruza ibiyobyabwenge, bituma Polisi ijya gusaka mu nzu ye mu rwego rw’iperereza.
Akaba yagize ati:”Ubwo mu ma saa kumi n’imwe abapolisi bageraga iwe, bamubajije niba hari urumogi acuruza arabihakana, ariko binjiye mu nzu ye babona umwobo yacukuye mu cyumba araramo barebyemo basangamo imifuka 2 yuzuye urumogi.”
Ibi kandi bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri gusa arekuwe nabwo akekwaho icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.
SP Fata yakomeje agira, ati:” Abenshi mu bacuruza ibiyobyabwenge tubafata tugendeye ku makuru yizewe duhabwa n’abaturage. Turabasaba kudaceceka igihe babonye hari abishora mu ikoresha ry’ibiyobyabwenge, ndetse bakatwereka n’inzira zose babinyuzamo kugira ngo ayo makuru adufashe gukumira no kurwanya icyo cyaha”.
Yanagize kandi, ati:”Ibiyobyabwenge biri ku isonga mu byaha biboneka mu karere ka Nyabihu ndetse no muri aka gace biterwa n’aho gaherereye, ariko byaranagabanutse cyane kubera ubufatanye bukomeye bwa Polisi n’abaturage, kimwe n’imikwabu ikorwa yo kubifata ndetse n’ubukangurambaga ku bubi bwabyo.”
Bivugwa ko abacuruza ibiyobyabwenge muri aka gace akarere ka Nyabihu gaherereyemo baca ku mipaka itemewe no mu ishyamba rya Gishwati hanyuma bakabikwirakwiza mu gihugu hose.
RNP