Hano mu Rwanda hasojwe inama ikomeye yigaga ku buryo Afurika yakwivugurura igatera imbere, aho Perezida Kagame yerekanye isomo banyafurika bakura ku Rwanda.
Mu ijambo ryo gusoza iyo nama yiswe African Transformation Forum yaberaga hano mu mujyi wa Kigali, Perezida Kagame yagaragaje yuko mu gushakisha uko Afurika yatera imbere hatagomba kubaho ibyo gushakisha amikoro ahambaye ngo abantu bagire aho batangirira ahubwo bagomba gutangirira aho bari hose kuko nta kundi byagenda bagomba gutangira. Yagize ati ntabwo ugomba kuba ufite ibisubizo byose cyangwa amafaranga yose ya ngombwa ngo ubone gutangira !
Yatanze urugero ku Rwanda aho yavuze yuko mu myaka 22 ishize kubaho kw’igihugu byari bikomeye cyane ku buryo buri kintu cyose cyagombaga gutangirirwaho kihutirwaga ( everything was a priority).
Kagame yavuze yuko inkunga zatwaye igihe kinini ngo ziboneke cyangwa zikaba zitanajyanye n’ibyo Abanyarwanda bifuzaga kuba zabihutisha kuva mu bihe barimo. Ati byabaye ngombwa yuko dutangirira ku mikoro n’ibitekerezo twari dufite gukura igihugu mu bihe bikomeye cyane cyarimo.
Kagame ati ukuri uko kumeze n’uko nta bigo cyangwa abikorera ku giti cyabo bafite bafite ibisubizo cyangwa amikoro bihagije ku bibazo Afurika ifite, ati uburyo buriho bwonyine n’uko twakoresha ibyo bike dufite ngo tube twageza Afurika aheza tuyifuriza.
Perezida Kagame
Perezida Kagame amaze kwiyubakira izina nk’umuntu ufite Afurika ku mutima kandi ufite ibitekerezo byayiteza imbere uhereye ku busa. Benshi ubu bamufata muri ya mvugo ya Kinyarwanda ngo umugabo arigira byamunanira kakaba kamubayeho !
Kayumba Casmiry