Uyu munsi turabagezaho urutonde rugufi rw’abanyamahanga bakora propaganda zo gusebya ubutegetsi buriho mu Rwanda n’ishyaka rya RPF-Inkotanyi, bakorana byahafi n’abanzi b’igihugu bakorera muri Canada, mu mijyi ya Toronto na Montreal, birirwa bagambanira u Rwanda na Perezida Kagame, bafatanyije n’impunzi z’abanyarwanda ziba muri iyi mijyi.
Robin Philport: Robin ni umunyamakuru w’Umunyakanada uvuka Thunder Bay, akaba atuye Quebec. Mu 2007 yigeze kwiyamamaza mu ishyaka ryitwa Parti Quebecois, ashaka guhagararira agace ka Saint-Henri-Sainte-Anne. Akaba apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 94. Munyandiko ze akaba yibanda cyane ku kuvuguruza ubuhamya bwa Gen. Roméo Dallaire (umunyakanada wayoboraga ingabo za UN mu Rwanda mu 1994) kuri jenocide yo mu Rwanda.
Robin Philport
Ikindi kandi murumuna we, John Philport ni umunyamategeko akaba yarahagarariye Jean-Paul Akayezu mu rukiko rwa Arusha.
Judi Rever: Judi ni umunyamakuru w’Umunyakanada inkuru ze zibanda cyane ku iyubahirizwa ry’ikiremwamuntu n’intambara z’urudaca mu karere k’ ibiyaga bigari.
Judi Rever
Akunze kwandika inyandiko zisebya Leta y’u Rwanda asohora mu binyamakuru bikomeye nka Foreign Policy, Global and Mail, Yahoo…, kandi ngo ubu ari no gukora ubushakashatsi, buzasohoka mu gitabo, ashinja RPF ibyaha by’intambara byakozwe muri za ‘90. Arabivuga muri aya magambo «I am currently conducting research for a book that would explore war crimes committed by the Rwandan Patriotic Front and its army, led by President Paul Kagame. Most recently, I collaborated with the Globe and Mail’s Africa correspondent Geoffrey York to investigate the killings of Canadian priests in Rwanda in the late 1990s, and expose a murder-for-hire operation targeting Rwandan dissidents abroad».
Me Christopher Black: Christopher ni Umunyakanada wamamaye cyane mu manza z’Abanyarwanda bafungiye Arusha. Abantu bose yunganiye mu rukiko rw’Arusha bashinjwaga gukora jenocide yagiye atanga za ruswa bahanagurwaho icyaha bagafungurwa.
Me Christopher Black
Twavugamo nka Gen. Augustin Ndindiriyimana wari umukuru wa gendarmerie y’u Rwanda mu 1994. Amakuru Rushyashya yaguyeho ni uko arimo gukora ubushakashatsi n’inyandiko azasohora mu minsi ya vuba abeshyera RPF bwicanyi.
Black ni umuntu, ashingiye ku binyoma agaragaza uburyo indege yari itwaye perezida Ntaryamira w’u Burundi na Prezida Habyarimana w’u Rwanda ngo yahanuwe na FPR, kandi agahamya ko ubwicanyi bwakurikiye ihanurwa ry’iyo ndege ubwinshi bwakozwe na FPR aho kuba Abahutu b’intagondwa nk’uko benshi babyemeza .
Iragira iti «Black presents the evidence that the RPF was responsible for the 1994 shoot down of the presidential plane which killed the Hutu presidents of Burundi and Rwanda. Black also argues, based on the evidence in the trials and research by many academics that many of the deaths which occurred in the resulting upheaval were perpetrated by RPF members, rather than by the extremist Hutu groups which have generally been held responsible for the country’s descent into chaos. »
Izi nyandiko ze zigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Uyu akorana byahafi n’uwitwa Gallican Gasana wiyita umucikacumu.
Cyiza Davidson