Atangiza umwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu ,hari tariki ya 12 Werurwe 2016 Repubulika Paul Kagame yavuze ko atumva impamvu abana b’abanyarwanda bakomeje kugaragara ku mihanda hirya no hino mu gihugu basabiriza abahisi n’abagenzi mu gihe Guverinoma yari yarihaye ingamba zo kugikemura.
Ubwo yagarukaga ku bana b’abanyarwanda, Perezida Kagame yavuze ko atangazwa no gutambuka ku mihanda hirya no hino mu gihugu agasanga hakiri abana birirwa ku mihanda basabiriza abahisi n’abagenzi, kandi mu gihe Leta yashyizeho ingamba zo gukemura iki kibazo gikomeje kwambika isura mbi u Rwanda harimo n’ikigo cy’imyuga cya Iwawa cyari cyarshyiriweho kwakira bene aba bana bakagarurwa mu murongo.
Yagize ati :”…Twafashe icyemezo ko abana bose bakwiye kujya mu mashuri.
Guverinoma ikora ibishoboka byose, itanga amafaranga kugira ngo abana bige. Ni naho twavuye dufata ingamba zivana bariya bana ku mihanda birirwa basabiriza, abana bahetse abandi, iyo byagenze kuriya ni nko kuvuga ngo hari Leta itareberera abana bayo, bivuze ko hari ikibazo dufite tudakemura.”
Yakomeje agira ati :”Ariko nasubira inyuma nkasanga hari uburyo twashyizeho bwakemura ikibazo. Nabanje kujya mbibona ku mihanda haba mu mijyi, haba ahandi usohoka mu mujyi ugasanga abana bari aho, abandi bariga, abandi bari aho ngiye kubona mbona abanyamakuru babyanditse, nasubira inyuma nabaza ese ibi bintu by’aba bana ko twafashe umurongo wo kubikemura, ese niba hari ikibazo ngo akizane dushake umurongo w’icyo dukora, ashwi.”
Perezida Kagame kandi yibajije impamvu gahunda yo kujyana abana b’inzererezi mu kigo ngororamuco cy’Iwawa kugira ngo bave ku mihanda bige imyuga yahagaze nta mpamvu kandi yaratangaga umusaruro ndetse inafasha mu gukemura iki kibazo cy’abana baba ku mihanda.
Perezida Kagame
Perezida Kagame ati :”…Hari gahunda yo gukura abana ku mihanda bakajya kwiga imyuga bagakora, byazimiye bite ? Byazimiriye he ? Ni iki cyabaye ? Niba na Iwawa yari ifite ikibazo kuki hatabaye impinduka (improvement) no kuri yo cyangwa n’ahandi cyangwa niba ari n’izina ribi, cyangwa niba kujya ku kirwa atari byiza tugashaka n’ahandi, ariko ihame ryo kubaka aba bana, ryo kubarera yo igakomeza mu bikorwa…ko ntawe uvuga ngo twabuze amikoro birananirana, kuki atari cyo kivugwa habaye iki ?”
Perezida Kagame kandi yavuze ko atumva impamvu n’abana bafite ababyeyi usanga bakirangwa n’umwanda ku buryo rimwe na rimwe ukeka ko atari abanyarwanda. Yavuze ko bitumvikana kuba aba bana banyurwaho n’abayobozi bakigendera ntibasubize amaso inyuma ngo batekereze icyo gukora.
Umukuru w’igihugu kandi yongeye kwibaza impamvu abana bagicuruzwa mu gihe iki kibazo cyavuzwe cyane bishoboka kugira ngo gishakirwe umuti, ariko agatungurwa no gukomeza kumva kikirirwa kivugwa hirya no hino no mu maraporo.
Yibajije icyabuze kugira ngo iki kibazo cy’ihohoterwa n’icuruzwa ry’abana gihashywe burundu kuburyo kidakomeza kugaragara mu gihugu nta gikorwa.
Perezida yasabye abayobozi bitabiriye umwiherero gufata ingamba zikaze zituma abakora ibi byaha batinya kubikora bitewe n’ingaruka zikomeye byabagiraho.
Perezida Kagame atangaje ibi mu gihe Minisitere y”uburinganire n’Umuryango nta kwezi gushize yari yihaye gahunda ko mu byumweru bibiri nta mwana uzaba akirangwa mu muhanda, ariko magingo n’aya ntacyabaye kuko n’ubu uracyasanga abana ku mihanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali.
Oda GASINZIGWA
Oda Gasinzigwa aha yajyaga mu mwiherero atazi ibiri bumubeho
Ahangaha Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Oda Gasinzigwa wari mu mwiherero yariye indimi imbere ya Pererezida wa Repubulika ndetse n’ abayobozi bakuru baraho ananirwa gusubiza Perezida Kagame impamvu abo bana bagisabiriza mu mihanda.
Uhereye ibumuso Dr. Diane Gashumba Minisitiri mushya wa MIGEPROF na KAMANZI Jackline Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri
Mu itangazo dukesha ibiro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame ashingiye ku bafasha ahabwa n’Itegeko nshinga, yashyizeho Minisitiri mushya w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango aho Dr. Diane Gashumba yagizwe Minisitiri w’Uburinganire akaba asimbuye Oda Gasinzigwa kuri uyu mwanya.
Nkuko iri tangazo rikomeza ribivuga Umulisa Henriette wari usanzwe ari Umunyabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri y’uburinganire n’Iterambere yasimbujwe KAMANZI Jackline , mu gihe Umulisa Henriette yerekejwe kuba Umunyambanga Mukuru muri Komisiyo Ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo.
KAYONGA Jack
Perezida Kagame kandi yashyizeho Umuyobozi w’ikigega Agaciro Development Fund ari we KAYONGA Jack, usimbuye Nyakwigendera Vianney Kagabo witabye Imana mu minsi ishize.
Umwanditsi wacu