Bamwe mu bakora umwuga w’uburobyi mu ruzi rw’Akagera bo mu karere ka Kirehe baretse gutunda, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge nk’urumogi, Kanyanga ndetse n’ibindi, bakanguriye ababikora kubireka, ahubwo bakagira uruhare mu kubirwanya.
Abo barobyi ni Ntakirutimana Evariste uri mu kigero cy’imyaka 42 y’amavuko, akaba atuye mu kagari ka Kabuga, ho mu murenge wa Musaza na Nzeyimana Anicet, uri mu kigero cy’imyaka 47 y’amanuko, akaba we atuye mu kagari ka Nyacyerera, ho mu murenge wa Kigarama.
Aba bombi bakanguriye abandi kwirinda ibiyobyabwenge ku itariki 16 Werurwe mu nama ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano mu karere ka Kirehe, Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana yagiranye n’abasare ndetse n’abarobyi bagenzi babo bo muri iyi mirenge yombi, bakaba bose hamwe barageraga kuri 300.
Guhamagarira abandi kureka kunywa, gutunda, no gucuruza ibiyobyabwenge kwabanjirijwe no gusobanurira abari muri iyo nama ingaruka z’ibiyobyabwenge.
Mu buhamya bwe, Ntakirutimana yavuze ko amaze hafi umwaka aretse kunywa no gucuruza urumogi nyuma y’igihe kigera ku mwaka yari maze abikora.
Yagize ati:” Ibiyobyabwenge byamfungishije inshuro zitari nke, ndetse aho kunkiza nk’uko nibwiraga; byarankenesheje. Ibyo ndi umugabo wo kubihamya kuko byambayeho. Ndagira rero inama umuntu ubinywa, ubicuruza, ndetse n’ubitunda kubireka kuko nta cyiza cyabyo.”
Yakomeje agira ati:” Maze kubona ko aho binganisha ari habi; nahise mfata umwanzuro wo kubireka; kandi nyuma yo kubireka maze kugera kuri byinshi kuko noneho nkora ibyemewe n’amategeko bitanteza igihombo.”
Nzeyimana we yabwiye bagenzi be ati:” Amafaranga nashoye mu rumogi mu gihe kigera ku mwaka namaze nducuruza yapfuye ubusa kuko inshuro nyinshi narafatwaga nkarwamburwa.”
Yagize kandi ati:”Maze gusobanukirwa ingaruka mbi zarwo nahise ndureka maze ntangira gucuruza ibyemewe n’amategeko kandi nyuma y’umwaka mbiretse maze kwiteza imbere kuko ntagikorera mu gihombo.”
IP Gahigi yabwiye abo barobyi ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha nko gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yabasabye kubyirinda kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababicuruza, ndetse n’ababikwirakwiza kimwe n’abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ibindi byaha .
RNP