Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa gatatu ukomeye mu miyoborere y’u Bushinwa, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Zhang Dejiang, uri mu ruzinduko mu Rwanda.
Dejiang ni umuyobozi wa gatatu ukomeye mu Bushinwa, nyuma ya Perezida Xi
Jinping na Minisitiri w’Intebe, Li Keqiang.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe nibwo Zhang Dejiang n’itsinda ry’abantu 50 bageze mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kongera umubano u Bushinwa bufitanye n’umugabane wa Afurika by’umwihariko u Rwanda, aho barutangiye basura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Perezida Kagame yashimiye Dejiang ku bw’uruzinduko rwe mu Rwanda
Perezida Kagame yakiriye Dejiang nyuma yaho uyu muyobozi yari yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena, Makuza Bernard, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu aho aba bayobozi bemeranyije gukomeza gufatanya mu guteza imbere ibijyanye n’inganda mu Rwanda.
Makuza yavuze ko usibye kuganira ku buhahirane, we na Dejiang ‘Twanongeye gushimangira ko ubutwererane n’umubano u Rwanda rufitanye n’u Bushinwa ushingiye ku bwubahane, ushingiye mu gukorana, atari ibintu biza ngo byikubite aha nk’uko tujya tubona ibihugu bimwe na bimwe bibikorera Afurika.’
U Bushinwa busanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu nzego zitandukanye ahanini zirimo inganda n’ibijyanye n’ibikorwaremezo.
Umwanditsi wacu