Ku italiki ya 30 Werurwe , Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye n’abapolisi bagera kuri 300 bagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda( Police High Council), ikaba n’urwego rukuru Polisi ifatiramo ibyemezo bijyanye n’imiyoborere yayo.
Perezida Kagame aganira n’abagize iyo nama, yabashimiye akazi keza bakora maze abaha impanuro n’umurongo bagenderaho ngo buzuze inshingano zabo.
Mu byo yibanzeho, harimo ibijyanye n’igipolisi cy’umwuga(professionalism), aho yavuze ko abapolisi bashoboye kandi biyizeye(confident), bafite imyitwarire ngengamikorere (ethics) myiza, bigishijwe neza(trained), bafite ubushake n’ubumenyi(committed), aribo buzuza inshingano zabo neza cyane cyane mu guhangana n’ibyaha by’inzaduka harimo n’ibijyanye n’ikoranabuhanga.
Yibukije kandi bimwe mu bibazo bikigaragara Polisi y’u Rwanga igomba kugiramo uruhare ngo bikemuke birimo iby’imibereho myiza y’abaturage, ihohoterwa rikorerwa abana n’imirimo ivunanye bakoreshwa, icuruzwa ry’abantu n’ibindi,..ko byose bigomba kwitabwaho.
Perezida Kagame kandi yavuze ko hakwihutishwa imirimo yo kubaka laboratwari ipima ibijyanye n’amasano y’ibinyabuzima(DNA) dore ko ibikorwa byo kuyubaka bigeze kure.
Uretse kuganira n’iyo nama kandi, Perezida Kagame yatashye n’inyubako y’icyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda yubatswe mu gihe cy’amezi 18, igizwe n’amagorofa ane, ikaba yaratwaye amafaranga angana na miliyari enye n’igice z’amafaranga y’amanyarwanda (4.000.000Frw), ikaba yarubatswe bigizwemo uruhare rukomeye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, dore ko ari nawe wari washyize ibuye ry’ifatizo aho yubatswe.
Perezida Paul Kagame aganira n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda
Ifoto y’urwibutso
Iyi nama kandi yitabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Shei Musa Fazil Harerimana, Minisitiri w’Ingabo, General James Kabarebe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Umutekano(NISS), Brigadier General Joseph Nzabamwita ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Brigadier General George Rwigamba.
RNP