• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Karongi: Abarobyi bakanguriwe kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano mu Kiyaga cya Kivu

Karongi: Abarobyi bakanguriwe kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano mu Kiyaga cya Kivu

Ubwanditsi 02 Apr 2016 Mu Mahanga

​Abarobyi bagera kuri 80 bakorera umwuga wabo mu gice cy’amazi cy’ikiyaga cya Kivu gikora ku mirenge ya Gishyita, Rubengera, Bwishyura na Mubuga yo mu karere ka Karongi basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’agace k’amazi bakoreramo umwuga wabo.

Babikanguriwe ku itariki 31 Werurwe mu nama bagiranye n’umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi (Police Marine) ukorera mu karere ka Karongi, Inspector of Police (IP) Alexis Bukuru.

Iyo nama n’abo bakora uyu mwuga bibumbiye muri Union des Cooperatives des Pêcheurs et Vendeurs-Karongi (UCOPEVEKA) yabereye mu kagari ka Kibuye, ho mu murenge wa Bwishyura.

IP Bukuru yababwiye ko kwica amategeko n’amabwiriza agenga umwuga wabo bishyira mu kaga ibinyabuzima biba mu mazi nk’amafi n’ibindi.

Yababwiye kwirinda kurobesha ibikoresho bitemewe nk’imitego yitwa kaningiri, inzitiramubu, indobani, n’ibindi.

Yabasobanuriye ko kurobesha bene ibyo bikoresho bituma habaho igabanuka ry’umusaruro w’amafi kubera ko ababikoresha bafata amafi akiri mato, ni ukuvuga adakwiriye kurobwa.

IP Bukuru yababwiye kandi ati:” Impanuka zo mu mazi ziterwa ahanini no gukoresha ubwato bushaje no kubupakiramo ibintu birenze ubushobozi bwabwo. Mukwiye kubyirinda.”

Yabagiriye kandi inama yo kujya buri gihe bambara umwenda ubarinda kurohama igihe bakoze impanuka mu mazi, kandi abasaba kujya babuza abana kwidumbaguza mu Kiyaga kuko bishobora kubaviramo kurohama, kandi igihe bibaye bakihutira kubimenyesha Polisi y’u Rwanda kuri nomero ya terefone 110.

Yabasabye kujya kandi batanga amakuru ku gihe y’abantu bakoze cyangwa bafite imigambi yo gukora ibyaha harimo n’icyo kuroba mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Umuyobozi wa UCOPEVEKA, Simarinka Celestin yagize ati:” Turi mu bantu bamara igihe kirekire mu mazi y’ikiyaga. Ibyo bivuze ko tugomba kugira uruhare ruruta urw’abandi mu kubungabunga umutekano wacyo.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yabagiriye, kandi asaba bagenzi be kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’umwuga wabo.

RNP

2016-04-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urubanza rwa Ntaganzwa wari Burugumesitiri muri Jenoside rwimuriwe muri Werurwe 2017

Urubanza rwa Ntaganzwa wari Burugumesitiri muri Jenoside rwimuriwe muri Werurwe 2017

Ubwanditsi 19 Dec 2016
Polisi y’u Rwanda irongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko

Polisi y’u Rwanda irongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko

Ubwanditsi 16 Mar 2016
Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu

Ubwanditsi 20 Aug 2016
Nyuma y’amezi 13 gusa, Umutoza w’umunyarwanda Andre Cassa Mbungo yatandukanye na Bandari FC yo muri Kenya azira umusaruro muke

Nyuma y’amezi 13 gusa, Umutoza w’umunyarwanda Andre Cassa Mbungo yatandukanye na Bandari FC yo muri Kenya azira umusaruro muke

Ubwanditsi 21 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame  yagize icyo avuga kuri Demokarasi muri Afrika
Mu Rwanda

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri Demokarasi muri Afrika

Ubwanditsi 28 Aug 2016
Ngoma: Ibisasu bibiri byatahuwe mu bitaro bya Kibungo
INKURU NYAMUKURU

Ngoma: Ibisasu bibiri byatahuwe mu bitaro bya Kibungo

Ubwanditsi 28 Apr 2018
Ibimenyetso 6 byagufasha gutahura “ABAHANUZI B’IBINYOMA” bitagusabye kujya mu Mwuka!
MULTIMEDIA

Ibimenyetso 6 byagufasha gutahura “ABAHANUZI B’IBINYOMA” bitagusabye kujya mu Mwuka!

Ubwanditsi 29 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru