• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Karongi: Abarobyi bakanguriwe kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano mu Kiyaga cya Kivu

Karongi: Abarobyi bakanguriwe kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano mu Kiyaga cya Kivu

Ubwanditsi 02 Apr 2016 Mu Mahanga

​Abarobyi bagera kuri 80 bakorera umwuga wabo mu gice cy’amazi cy’ikiyaga cya Kivu gikora ku mirenge ya Gishyita, Rubengera, Bwishyura na Mubuga yo mu karere ka Karongi basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’agace k’amazi bakoreramo umwuga wabo.

Babikanguriwe ku itariki 31 Werurwe mu nama bagiranye n’umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi (Police Marine) ukorera mu karere ka Karongi, Inspector of Police (IP) Alexis Bukuru.

Iyo nama n’abo bakora uyu mwuga bibumbiye muri Union des Cooperatives des Pêcheurs et Vendeurs-Karongi (UCOPEVEKA) yabereye mu kagari ka Kibuye, ho mu murenge wa Bwishyura.

IP Bukuru yababwiye ko kwica amategeko n’amabwiriza agenga umwuga wabo bishyira mu kaga ibinyabuzima biba mu mazi nk’amafi n’ibindi.

Yababwiye kwirinda kurobesha ibikoresho bitemewe nk’imitego yitwa kaningiri, inzitiramubu, indobani, n’ibindi.

Yabasobanuriye ko kurobesha bene ibyo bikoresho bituma habaho igabanuka ry’umusaruro w’amafi kubera ko ababikoresha bafata amafi akiri mato, ni ukuvuga adakwiriye kurobwa.

IP Bukuru yababwiye kandi ati:” Impanuka zo mu mazi ziterwa ahanini no gukoresha ubwato bushaje no kubupakiramo ibintu birenze ubushobozi bwabwo. Mukwiye kubyirinda.”

Yabagiriye kandi inama yo kujya buri gihe bambara umwenda ubarinda kurohama igihe bakoze impanuka mu mazi, kandi abasaba kujya babuza abana kwidumbaguza mu Kiyaga kuko bishobora kubaviramo kurohama, kandi igihe bibaye bakihutira kubimenyesha Polisi y’u Rwanda kuri nomero ya terefone 110.

Yabasabye kujya kandi batanga amakuru ku gihe y’abantu bakoze cyangwa bafite imigambi yo gukora ibyaha harimo n’icyo kuroba mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Umuyobozi wa UCOPEVEKA, Simarinka Celestin yagize ati:” Turi mu bantu bamara igihe kirekire mu mazi y’ikiyaga. Ibyo bivuze ko tugomba kugira uruhare ruruta urw’abandi mu kubungabunga umutekano wacyo.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yabagiriye, kandi asaba bagenzi be kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’umwuga wabo.

RNP

2016-04-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bite by’u Rwanda ku kwiyunga kuri Uganda na Tanzania mu kwakira CHAN 2025 – Kenya mu mibare igoye yo kwakira

Ubwanditsi 11 Dec 2024
Dore abameya, abavisimeya n’abagize njyanama z’uturere batowe mu gihugu hose

Dore abameya, abavisimeya n’abagize njyanama z’uturere batowe mu gihugu hose

Ubwanditsi 26 Feb 2016
Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Ubwanditsi 13 Oct 2016
Dr Sezibera Richard yatorewe gusimbura Senateri Mucyo

Dr Sezibera Richard yatorewe gusimbura Senateri Mucyo

Ubwanditsi 01 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urupfu rw’agashinyaguro rwa Chérubin Okende, umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu rwagaragaje isura y’ukuri ya Tshisekedi
Amakuru

Urupfu rw’agashinyaguro rwa Chérubin Okende, umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu rwagaragaje isura y’ukuri ya Tshisekedi

Ubwanditsi 14 Jul 2023
Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts Brian Kagame yerekeje mu Itorero ry’Igihugu
Mu Mahanga

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts Brian Kagame yerekeje mu Itorero ry’Igihugu

Ubwanditsi 30 Jun 2016
Indanini yishe ukuze : Inzara n’ubukene bitumye Kayumba Nyamwasa apfundikanya ubuhamya kwihanurwa ry’indege ya Habyarimana
ITOHOZA

Indanini yishe ukuze : Inzara n’ubukene bitumye Kayumba Nyamwasa apfundikanya ubuhamya kwihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 24 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru