• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba insinga zijyana umuriro mu ruganda rw’Amazi ya Huye

Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba insinga zijyana umuriro mu ruganda rw’Amazi ya Huye

Ubwanditsi 04 Apr 2016 Mu Mahanga

Polisi ikorera mu karere ka Huye ifunze abagabo batatu bakekwaho guca no kwiba insinga z’amashanyarazi zica mu butaka zajyanaga umuriro mu ruganda rw’Amazi ya Huye ruri mu murenge wa Ngoma.

Mu ijoro ryo ku italiki ya mbere Mata, abitwa Nzamurambaho Felicien na Sibomana Vedaste bacukuye izi nsinga zijyana umuriro mu ruganda ziwuvana ku muyoboro munini.

Polisi ivuga ko aba bombi bafashwe n’irondo rya mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo cyo ku italiki 2 Mata, ubwo bashakaga kwambukira mu murenge wa Kibirizi wo mu karere ka Gisagara; naho uwa gatatu witwa Ndikuryayo Salomon yafashwe nyuma iperereza rimaze kwerekana ko hari aho ahuriye na buriya bujura.

Uyu akaba akekwa kuba ari mu bantu bagura bakanagurisha insinga ziba zibwe n’aba bajura mu turere twa Gisagara na Huye.

Bivugwa ko aba bajura bafashwe n’irondo ryo muri Kibirizi igihe abarigize batahaga maze bagahura na Nzamurambaho na Sibomana bafite insinga , bagahita babafata mbere yo guhamagara Polisi, bakaba barasanganywe metero 27 z’insinga.

Polisi kandi iracyashakisha uwitwa Nikuryayo nawe uvugwaho ubujura bw’insinga.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, umuyobozi w’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, yamaganye ibi bikorwa byangiza ibikorwa remezo aho yavuze ko amarondo naba CPCs bakwiye kugira uruhare mu kurwanya ibi bikorwa.

ACP Badege yagize ati:”Ibi bikorwa bibamo abangiza bakaniba insinga n’ibindi bikoresho hakabamo n’abagura bakanacuruza ibyibwe, ibikorwa byo guta muri yombi abantu nk’aba byaratangiye.”

Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bihanishwa ingingo ya 400 y’igitabo cy’amategeko ahana ivuga ku gusenya no kwangiza ibyubatswe n’undi muntu.

Aha yagize ati:” Umuntu wese uzasenya cyangwa akangiza mu buryo ubwo ari bwo bwose, igice cyangwa ibice byose by’inyubako, ibiraro, imihanda y’ubwoko bwose cyangwa ikindi kintu cyose gifasha mu itumanaho n’igikorwaremezo cy’amashanyarazi ndetse n’inyubako iyo ari yo yose itari iye, azahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu n’ihazabu y’inshuro ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’ibyangijwe.”

Yavuze ko ibikorwaremezo ari ibyo korohereza abaturage mu kuzamura imibereho yabo, bikaba rero bikwiye kurindwa na buri wese.
Yavuze ko abazajya babifatirwamo bazajya bahanwa by’intangarugero kuko ibikorwa byabo bidindiza iterambere ry’igihugu kandi byatuma hari n’abatakaza ubuzima bwabo kuko bafatwa n’umuriro igihe bagerageza kuziba.

Maniraguha Jean Pierre, umuyobozi w’ikigo gitanga umuriro w’amashanyarazi(EUCL) mu ishami rya Huye yavuze ko ubu bujura bumaze gutwara Leta amafaranga angana ma miliyoni 139 mu mwaka ushize wonyine.

Yagize ati:”Iki ni igihombo kuri buri wese mu gihugu kugeza k’ukoresha umuriro wa nyuma kuko aya mafaranga yakagiye ku kindi gikorwaremezo none agenda mu gusana ibyangijwe.”

RNP

2016-04-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tumenye Rwalinda Pierre-Céléstin, umwe mu bakirindagirira mu ngengabitekerezo ya Jenoside no mu myigaragambyo itagira epfo na ruguru!

Tumenye Rwalinda Pierre-Céléstin, umwe mu bakirindagirira mu ngengabitekerezo ya Jenoside no mu myigaragambyo itagira epfo na ruguru!

Ubwanditsi 19 May 2021
Abashaka kuba ba Mayor mu turere 30 tw’u Rwanda baratangira kubisaba

Abashaka kuba ba Mayor mu turere 30 tw’u Rwanda baratangira kubisaba

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kurandura virusi itera Sida

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kurandura virusi itera Sida

Ubwanditsi 08 Jul 2016
Imyanzuro y’inama ya 14 y’igihugu y’Umushyikirano

Imyanzuro y’inama ya 14 y’igihugu y’Umushyikirano

Ubwanditsi 22 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro
Amakuru

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Ubwanditsi 23 Sep 2024
Dream Boys yegukanye irushanwa rya Primus (PGGSS7)
Mu Rwanda

Dream Boys yegukanye irushanwa rya Primus (PGGSS7)

Ubwanditsi 25 Jun 2017
Abakinnyi b’u Bwongereza bakoreshejwe imyitozo y’injyanamuntu n’ingabo zirwanira mu mazi.
ITOHOZA

Abakinnyi b’u Bwongereza bakoreshejwe imyitozo y’injyanamuntu n’ingabo zirwanira mu mazi.

Ubwanditsi 06 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru