• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ladislas Ntaganzwa ushinjwa uruhare muri jenoside yifashe yanga kugira icyo avuga mu rukiko

Ladislas Ntaganzwa ushinjwa uruhare muri jenoside yifashe yanga kugira icyo avuga mu rukiko

Ubwanditsi 04 Apr 2016 Mu Mahanga

Bwambere agezwa imbere y’Urukiko ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kuri uyu wa Mbere, Ladislas Ntaganzwa ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, yavuze ko ntacyo yavuga ku byo aregwa no ku bijyanye n’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ntangazwa winjijwe mu cyumba cy’iburanisha atuje, umucamanza mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga yatangiye amusomera ibyaha bitanu akurikiranyweho n’ubushinjacyaha birimo jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, gushishikariza abantu gukora Jenoside, ubwicanyi, kurimbura imbaga no gusambanya abagore ku ngufu.

Ubushinjacyaha bwagaragaje inama zinyuranye yakoresheje ngo agamije guhuza ibikorwa by’umugambi w’ibyaha akurikiranyweho, hamwe n’ibyitso bye.

Ingero n’iyo ngo yatumije yabereye ku biro bya Komini Nyakizu, yitabiriwe n’interahamwe zo muri iyo Komini no mu tundi duce, abasirikari, abapolisi n’abajandarume ba Komini, ndetse n’impunzi z’Abarundi zari zahungiye muri Nyakizu, aho ngo yatangiye amabwiriza yo kugaba ibitero kuri paroisse ya Cyahinda yari yahungiyemo abatutsi benshi baturutse ku Gikongoro na Butare.

Iyi ngo yakurikiwe n’iyabereye iwe mu rugo muri serire Nyagisozi, segiteri Nyagisozi, yatangiwemo imbunda zagombaga gukoreshwa mu kwica abatutsi.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko tariki ya 15 Mata 1994, Ntaganzwa we ubwe yafashe imbunda apakira abajandarume mu modoka ya komini, ategeka interahamwe n’Abarundi bari muri Nyakizu kugota inyubako zari zizengurutse paruwasi ya Cyahinda kandi ko yabikoze akoresheje indangururamajwi. Icyo gihe ngo yari yashyizeho abagombaga kuyobora buri ruhande neza ngo hatagira umututsi ubasha gucika, ahaguye abatutsi barenga ibihumbi 20.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hagati ya tariki eshanu n’eshashatu Gicurasi, uregwa afatanyije n’abandi yageze muri segiteri Maraba, ategeka ko batsemba abo basanze muri centre ya Bukarama.

Ku bijyanye no gusambanya abagore ku ngufu, ngo mu ntangiriro za Mata, ageze kuri bariyeri ya Ryabidandi muri Nyakizu, uregwa yategetse abajandarume bagera ku munani, interahamwe n’abandi baturage gusambanya abagore b’abatutsikazi ku ngufu. Icyo gihe ngo hari umugore basimburanyeho barangije baramwica.

Bushingiye ku buremere bw’ibyo aregwa no kuba yarabanje gushakishwa n’ubutabera, ubushinjacyaha bwamusabiye kuburana afunze.

Abajijwe n’umucamanza icyo abivugaho ndetse n’ibyo aregwa niba abyemera cyangwa abihakana, yagize ati ″ Ntacyo mbivugaho, ahubwo nazanywe mu Rukiko ntabimenyeshejwe, kandi sinigeze mvugana n’umwunganizi.”

Yavuze ko atigeze amenyeshwa dosiye ikubiyemo ibyo aregwa, ariko ubushinjacyaha bwo buvuga ko yabimenyeshejwe kuva mu bugenzacyaha, kandi n’umucamanza yamubwiye ko iyo dosiye ari yo yoherejwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, ngo igisubizo cy’uregwa kigaragaza ko adashaka kugaragaza ukuri dore ko yagiye agitanga mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha ubwo yabazwaga, akemera ko azavugira imbere y’urukiko none akaba atabikoze. Gusa ngo ni uburenganzira bwe nubwo bitabuza urubanza gukomeza.

Naho ku bijyanye n’Abatutsi biciwe i Cyahinda yicecekeye yanga kuvuga.

Umwunganizi we Maitre Bugabo Laurent, yasabye urukiko ko hatangwa ukwezi ngo hashakwe ibimenyetso bishinjura umukiliya we kuko avuga ko atigeze agira uruhare mu ikorwa rya dosiye y’ibyo aregwa.

Icyemezo ku ifunga n’ifungurwa cyizasomwa tariki ya 6 Mata 2016.
Ladislas Ntaganzwa yatawe muri yombi ku wa 7 Ukuboza 2015 ahitwa Nyanzale muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, agezwa mu Rwanda ku wa 20 werurwe 2016.

2016-04-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 03 Jul 2020
Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Ubwanditsi 21 Jun 2023
Adolphe Muzitu watangaje ko igihugu cye cya Kongo-Kinshasa kigomba gutera u Rwanda yahuriye mu nama n’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi

Adolphe Muzitu watangaje ko igihugu cye cya Kongo-Kinshasa kigomba gutera u Rwanda yahuriye mu nama n’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 10 Mar 2020
Niba abimukira bishimiye uko babayeho mu Rwanda, kuki hari Abanyarwanda bahisemo guhera ishyanga?

Niba abimukira bishimiye uko babayeho mu Rwanda, kuki hari Abanyarwanda bahisemo guhera ishyanga?

Ubwanditsi 21 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘ Wihutaza umunyantege nke, na we afite uburenganzira bwo kugenda mu muhanda ‘  – Polisi y’u Rwanda
Mu Rwanda

‘ Wihutaza umunyantege nke, na we afite uburenganzira bwo kugenda mu muhanda ‘ – Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 23 May 2017
Uganda: Jackie Chandiru mu kigo ngororamuco
IMIKINO

Uganda: Jackie Chandiru mu kigo ngororamuco

Ubwanditsi 11 Mar 2016
Menya akamaro k’amaribori! Ese waba uzi kugira amaribori icyo bisobanura? Aterwa n’iki? Sobanukirwa
HIRYA NO HINO

Menya akamaro k’amaribori! Ese waba uzi kugira amaribori icyo bisobanura? Aterwa n’iki? Sobanukirwa

Ubwanditsi 25 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru