Abinyujijwe kuri Ambassade y’u Rwanda i Buruseli mu BUBILIGI, Twagiramungu Faustin, kuwa 29 Werurwe 2016, yandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aha kopi, UNHCR n’indi Miryango yita ku mpunzi, Ibihugu bicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.
Iyo baruwa idasobanutse agira ati : Mw’izina ry’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, bibaye ngombwa ko mbagezaho inyandiko isesengura uburyo ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda gikomeje gutera inkeke, ikanerekana inzira ziboneye zo kugishakira umuti uhamye.
Impamvu nyamukuru itumye tubandikira, ni ukubasaba gukora ibishoboka byose, kugira ngo mbere y’uko uyu mwaka w’2016 urangira, icyo kibazo cy’impunzi kibe cyakemuwe mu buryo budasubirwaho. Rwose ni ngombwa ko Leta muyobora igihagurukira, dore ko kimaze imyaka irenga 50 kizahaza bamwe mu bana b’u Rwanda, badashobora gutaha mu gihugu cyabo, kubera ko batahizeye umutekano n’ubundi burenganzira bw’ibanze.
Ikindi ni uko ari ngombwa gutsindagira igitekerezo cy’uko hakwiye impinduka yimbitse mu miyoborere y’igihugu, kugira ngo impunzi zigire icyizere cy’uko uburenganzira bwazo bwakubahirizwa, mu gihe zaba zatahutse mu Rwanda. Kuri iyo ngingo, dusanga ishyirwaho rya Leta y’inzibacyuho igizwe n’amashyaka menshi, ariyo ntambwe ya mbere y’iyo mpinduka yatuma impunzi zitahuka ari nyinshi kandi ku bushake bwazo.
Aha Twagiramungu avugira impunzi ate ? ko atari impunzi, ko agendera kuri passport y’u Rwanda niy’u Bubiligi, ko nta mpunzi igendana Passport ngo ikore n’ibikorwa bya politiki byo kwiyamamariza kuyobora igihugu. Ikindi Twagiramungu arasaba Perezida Kagame inzibacyuho y’iki ? Ko igihugu kitari mu ntambara.
Minisiteri yo gucyura impunzi, ivuga ko Faustin Twagiramungu atari impunzi kandi adakwiye gufatwa nk’uvugira impunzi. Ibi ni ibyatangajwe nyuma y’ibivugwa n’uyu munyapolitiki uvuga ko ari mu buhungiro, wandikiye Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rukwiye kugaragaza gahunda yo kugirango impunzi z’Abanyarwanda ziri hirya no hino ku Isi zitahuke muri uyu mwaka wa 2016 cyangwa uwa 2017, bitaba ibyo ngo izi mpunzi zigafata umuheto zikirwanaho.
Mu kiganiro umunyamakuru wa KFM, aheruka kugirana na Minisitiri Seraphine Mukantabana ushinzwe gucyura impunzi no kurwanya ibiza, yamubwiye ko u Rwanda rusanganwe gahunda zihariye zo gucyura impunzi kuva hajyaho icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ku Banyarwanda, ariko akaba yatangiye amubwira ko akemanga ubuhunzi bwa Twagiramungu n’ibyo avuga.
Minisitiri Seraphine Mukantabana / Ifoto: Internet
Minisitiri Mukantabana yagize ati: “Twagiramungu..ngirango amakuru mufiteho n’uko atari impunzi. Yahereye kera avuga ko atari impunzi, ko ngo ari Umunyarwanda wagiye hanze, bityo rero njye nkumva ko nibyo yirirwa avuga ngo aravugira impunzi nta gaciro byaba bifite kuko ntago ari umuvugizi w’impunzi tuzi, kuko ntago ari mu mpunzi tuzi tujera. Twebwe impunzi tujera tuzi ko ari impunzi zitagomba no kujya mu bikorwa bya politiki, akenshi n’iyo abigiyemo cyangwa akajya muri ibyo byo kuvuga ngo yafata umuheto..mu buryo bwo gutera igihugu cye, ko convention zishinzwe impunzi ntago zibyemera. Umuntu wese watekereje kuba yakora ibikorwa bijyanye no guhungabanya umutekano w’igihugu yahunze, ntabwo uwo nguwo aba ari impunzi mu buryo bwa convention”.
Minisitiri Mukantabana yabajijwe niba hari porogaramu yihariye yo gucyura impunzi ihari nk’uko Twagiramungu avuga, asubiza ko isanzwe ihari igenewe cyane cyane gufasha abatahuka mu gusubira mu buzima busanzwe, gufasha abashaka gutaha mu buryo bwihuse, baba bafashijwe na HCR cyangwa leta y’u Rwanda.
Minisitiri Mukantabana yanabajijwe ikibazo cy’impunzi z’Abanyepolitiki na Twagiramungu avuga ko abarizwamo, abazwa niba zo hari gahunda iziteganyirijwe ku kijyanye no gukurirwaho ubuhunzi, asubiza ko kiriya cyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kireba impunzi zose zahunze kuva muri 59 kugeza muri 98.
Twagiramungu arangiza ibaruwa ye ashyira iterabwoba kuri Perezida Kagame agira ati : Turasanga kandi bikwiye kuburira Ubutegetsi bwanyu, ko niba ibintu bikomeje kuba uko biri, mu Rwanda hashobora kuzarota indi ntambara igambiriye itahuka ry’impunzi, nk’uko byagenze mu mwaka w’1990, ubwo Ingabo za RPF-Inkotanyi, zibifashijwemo n’Ubugande, zashozaga intambara yaje kuzigeza ku butegetsi muri Nyakanga 1994.
Faustin Twagiramungu
Nyakubahwa Prezida, twizeye ko muzafata ibyemezo bikwiriye nta kuzuyaza, bigusha ku nzira zose zatuma ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda gikemurwa bwangu kandi ku neza. Tubaye tubibashimiye, kandi turabashuhuje mu cyubahiro cyibakwiriye.
Faustin Twagiramungu
Perezida w’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza (sé)