Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyasojwe kuri uyu wa 13 Mata 2016, hibukwa abanyapolitiki bishwe kubera kwitandukanya n’ibikorwa bya Habyarimana n’agatsiko ke kari muri MRNDD, CDR na Power. Muri aba banyapolitiki abenshi bishwe ni abo mu ishyaka PL, ryari ryaritiriwe ishyaka ry’abatutsi kuva 91-94.
Muri uwo muhango, abayobozi barimo Perezida wa Sena, Bernard Makuza, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero n’Umunyamabanga wa CNLG, Dr. Bizimana bashyize indabo ku rwibutso rushyinguyemo abanyapolitiki bazize Jenoside i Rebero mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Abandi bashyize indabo kuri urwo rwibutso ni abana, abavandimwe, abuzukuru inshuti n’abandi bo mu miryango y’abanyapolitiki bazize Jenoside.
Bafashe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu banyapolitiki bashyinguwe mu rwibutso rwa Rebero harimo Joseph Kavaruganda wari perezida w’urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga.
Landouard Ndasingwa ( wari mu ishyaka PL)
Charles Kayiranga (PL)
Jean de la Croix Rutaremara (PL)
Augustin Rwayitare (PL)
Aloys Niyoyita (PL)
Venantie Kabageni (PL)
Andre Kameya (PL)
Frederic Nzamurambaho (wari perezida w’ishyaka PSD na Minisitiri w’Ubuhinzi)
Felicien Ngango (PSD)
Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD)
Faustin Rucogoza (MDR)
Kuri uyu munsi kandi hibutswe n’abandi banyapolitiki bazize Jenoside badashyinguye Rebero barimo Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe ushyinguwe mu irimbi ry’Intwari z’igihugu.
Nubwo icyumweru cy’icyunamo cyarangiye, iminsi ijana yo Kwibuka yo irakomeje, izarangira ku ya 4/7/2016 aho u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi w’Ukwibohora.
Umwanditsi wacu