Bamwe mu Banyarwanda bahunze ihohoterwa bakorewe mu gihugu cya Zambia, bamaze kugera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 24 Mata 2016.
Abanyarwanda bagera kuri 13 bahageze ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’uyu mugoroba, bavugana n’itangazamakuru ahagana saa moya.
Aba Banyarwanda baje bahunga urugomo rumaze iminsi rukorerwa Abanyarwanda muri Zambia.
Mu bageze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe harimo umuryango ugizwe n’umugore, umugabo n’umwana, naho abandi ni umuntu ku giti cye.
Aba bahungutse barasenyewe n’imitungo yabo irasahurwa, bahungira kuri Ambasade y’u Rwanda muri Zambia bakaba bari bahamaze iminsi itandatu.
Leta y’u Rwanda yiyemeje gufasha aba Banyarwanda gutaha mu ngo zabo, by’umwihariko umunani bataha muri Kigali naho batanu baha kure, baracumbikirwa na MIDIMAR, ikazabafasha kugera mu miryango yabo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2016.