Ku mugoroba wo ku wa 23 Mata 2016 Abanyarwanda baba muri UK(United Kingdom) mu gice cya West-Midland bibutse ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Abanyarwanda bibumbiye muri West-Midland Rwanda community Association (WM-RCA) basaga 400 ndetse ni inshuti zu Rwanda bateraniye kuri St George’s Community Hub mu karere ka Birmingham kaherereye muri West-Midland bifatanya kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhango wari witabiriwe na abanyarwanda benshi batuye mu Bwongereza ni inshuti zu Rwanda barimo Nyakubahwa uhagarariye u Rwanda muri UK ndetse n’abandi banyacyubahiro Batandukanye bagejeje ku mbaga yari aho ngaho ubutumwa bwo kubihanganisha ndetse no gukomera.
Umuhango wabimburiwe no kwibuka abazize Jenocide yakorewe abatutsi bose hafatwa amasegonda 100 ikimenyetso cy’iminsi 100 Jenocide yamaze, abantu bose barahagaruka bibuka,hakurikiraho gucana urumuri rwi icyizere byakozwe na Nyakubahwa High Commissioner w’u Rwanda muri UK HE Yamina Karitanyi aherekejwe n’umuyobozi wungirije w;urumuri umuryango w’abacitse ku cumu baba mu Bwongereza madam Chantal Uwamahoro ndetse ni umuyobozi mukuru wa West Midland Bosco Ngabonzima ;bacana icyizere cy’uko abibukwa bahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi bari heza kandi ko u Rwanda rugana aheza.
Uhagarariye u Rwanda muri UK Yamina Karitanyi, yavuze ko kwibuka atari iby’abarokotse Jenoside gusa, ahubwo ko ari iby’Abanyarwanda bose. Ati “Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi bidusigire inyigisho yo kwigira ndetse no kwihesha agaciro.”ati amaboko ya abana bu Rwanda agomba gushyira hamwe mu kubaka ezo heza hazaza hi igihugu cyabo aho kuzikoresha bagisenya nkizakoresheshwe muri Jenocide yakorewe abatutsi.
Yanasabye abaraho bose kugumya kwegera abacitse ku icumu rya jenocide kubafasha ndetse anibutsa ko u Rwanda ruzagumya gukurikirana abagize uruhare muri Jenocide yakorewe abatutsi aho baba bari hose bagashyikirizwa ubutabera kandi ko u Rwanda rutazihanganira abashaka guhindura amateka y’u rwanda bayakoresha bashaka gopfobya Jenocide yakorewe abatutsi yanagarutse aho u Rwanda rwavuye nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi naho rugeze ubu.ati: Nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi isi yabonaga u Rwanda ari nka agatebo kashwanyaguritse katashobora kugira icyo kamara,ati nyamara ubu nyuma y’ imyaka 22 u Rwanda ni igihugu cyi icyitegererezo muri Africa ndetse rubungabunga na amahoro hirya no hino kwi isi.
HC Yamina Karitanyi na Bosco Ngabonzima
Habayemo kandi indirimbo zitandukanye zo kwibuka zaririmbwe na abagore bo muri community ndetse haririmbwe ni indirimbo ya Rugamba yitwa Urukundo ni itorero rya west midland community.
HE Yamina Karitanyi ageza ijambo kubari bitabiriye Kwibuka
Itorero rya WM-RCA
Urubyiriko narwo rwa abana batandukanye bavuze imivugo itandukanye yo kwibuka harimo imwe witwa “Sinshaka Kwibuka,ariko se Nakwibagirwa gute”
Bosco Ngabonzima Perezida wa WM-RCA, ari nawe mwanditsi wacu muri iyi nkuru