Mu kagari ka Matyazo, ko mu murenge wa Ngoma, akarere ka Huye, ku itariki ya 9 Gicurasi 2016, habereye igikorwa cyo kwangiza litiro 1238 za Muriture nyuma yo gufata abantu 9 bayicuruza ndetse n’ibikoresho bifashisha mu kuyikora, byose bikaba byarafatiwe mu mukwabu wakozwe mu rukerera rwo kuri uriya munsi, aho ababifatanywe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma.
Igikorwa cyo kubyangiza cyari kiyobowe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Karegeya kitabirwa n’abayobozi ndetse n’abaturage b’Akagari ka Matyazo; nyuma yo kwigishwa ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, amategeko ahana abafashwe babinywa, babitunda n’ababicuruza kandi bakangurirwa kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.
Igikorwa nk’iki kandi, cyabereye mu karere ka Nyamagabe, aho ku italiki ya 8 Gicurasi, nyuma y’umukwabu wakorewe mu kagari ka Rugogwe mu murenge wa Uwinkingi, uwabifatanywe witwa Bazimaziki Bonaventure akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kitabi.
Mu butumwa bwe, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, SP Karegeya yagize ati:”Ibi biyobyabwenge byangijwe uyu munsi kimwe n’ibindi muri rusange biri mu bishobora gutera ababinyoye uburwayi no gutuma bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko cyangwa kubigiramo uruhare, ibyo bikorwa bikaba bibangamira ituze rya rubanda.”
Yasabye abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo kugira ngo barusheho kurwanya ibiyobyabwenge kandi bakumire ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke batanga amakuru ku gihe, yatuma gikumirwa cyangwa kirwanywa ndetseo abagikoze cyangwa abategura kugikora bakaba bafatwa batararenga umutaru.
SP Karegeya yasobanuriye abaturage bitabiriye icyo gikorwa ko bamwe mu bakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, urugomo, no gusambanya abana babiterwa ahanini n’uko baba banyoye ibiyobyabwenge nka biriya byangijwe.
Yagize ati:” Bigira ingaruka ku bwenge bw’uwabinyoye ari nayo mpamvu akora cyangwa agira uruhare mu byaha bitandukanye.”
Asobanura ingaruka mbi zabyo, SP Karegeya yagize ati :”Amafaranga abishorwamo apfa ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa. Ingaruka mbi zindi zirimo ni uko ubifatiwemo afungwa akanacibwa amande, ibyo bikaba bimuteza ubukene n’umuryango we.”
Yavuze ko abafatanywe biriya biyobyabwenge bazashyikirizwa ubushinyacyaha, akaba agira inama abaturage yo kujya banywa kandi bacuruza ibinyobwa byemewe.
Asoza, SP Karegeya yabwiye abari aho ko Muriture kimwe n’izindi nzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zashyizwe ku rutonde rw’iiyobyabwenge n’Iteka rya Ministri w’Ubuzima nimero 20/35 ryo kuwa 09 Kamena 2015 kandi abibutsa Ingingo zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda; aho ingingo ya 593 ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko, naho iya 594 ikavuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
RNP