Nk’uko byagiye bigenda mu nzego zitandukanye zikifashisha ikoranabuhanga mu mirimo yazo, Polisi yo muri iki gihe tugezemo nayo yifashisha ikoranabuhanga nka kimwe mu gikoresho cyo gukumira no kurwanya ibyaha bikorwa muri iyi minsi cyane cyane ko hari ibikorwa hifashishijwe iryo koranabuhanga.
Iterambere mu ikoranabuhanga rituma inzego z’umutekano zikoresha uburyo burenze ubwa gakondo, zigahanga udushya dutuma ibyaha bikumirwa bitaraba, n’ababigizemo uruhare bagafatwa vuba.
Ntawakwirengagiza ko ubu abantu benshi ku isi ikoranabuhanga rifite uruhare runini mu buzima bwabo, ibyo bigatuma n’abanyabyaha barikoresha mu gukora ibyaha bitandukanye.
Ibi nibyo byatumye rero n’inzego zishinzwe umutekano zarashyize imbaraga mu gukoresha iryo koranabuhanga, bashyiraho ibikoresho bitandukanye bizifasha mu gukurikirana no gufata abakekwaho ibyaha.
Ni muri urwo rwego na Polisi y’u Rwanda yashyizeho ubwo buryo n’ibikoresho bituma irwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ihugura abapolisi bakoresha iryo koranabuhanga, byose bigamije gukumira, gutahura no kugenza ibyaha by’ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga (Communication and Information System -CIS) muri Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Elie Mberabagabo, yavuze imikorere y’iri shami anavuga ko muri iki gihe hafi y’ibyaha byose bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Akaba yagize ati:” Mu mwaka wa 2000, twatangiye turi agashami gato, ariko uko isi igenda itera imbere ari nako abanyabyaha bakoresha uburyo bugoranye kubatahura, Polisi y’u Rwanda yasanze ari ngombwa ko natwe twongera imbaraga mu mikorere yacu no mu bikoresho twifashishaga, ubu tukaba twarabaye ishami rikomeye, rifite ibikoresho bihagije kandi bikomeye ku rwego rw’isi, byose bituma tubasha guhangana n’ibyaha bikrwa hifashishijwe ikoranabuhanga.”
Yavuze ko kugeza ubu, iri shami rishinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga (CIS) arizo Information Technology, Technical Support, Communications, Command and Coordination Center na Cyber Security Deployment, ikagira abahanga mu ikoranabuhanga 100, ndetse ubu ikaba yaramaze kubona software igezweho ikoreshwa mu gutahura abakora ibyaha by’ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga (Communication and Information System -CIS) muri Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Elie Mberabagabo
Akaba yagize ati:”Nk’uko ibyaha byinshi bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, dufasha ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) mu gutahura abanyabyaha, kuko dufite ubushobozi bwo kubona ibintu byose bishobora kuba biri muri mudasobwa n’ikindi kintu cyose kibikwaho inyandiko n’amashusho.”
CSP Mberabagabo yakomeje avuga ko kubera ko u Rwanda rwihuta mu ikoranabuhanga n’itumanaho kandi rikaba rikoreshwa mu buzima butandukanye bw’igihugu, Polisi y’u Rwanda ifite inshingano zo kugenzura ikoreshwa neza ryaryo mu rwego rwo gucungira umutekano abarikoresha.
Avuga ku buryo Polisi y’u Rwanda yifashisha ikoranabuhanga mu gufata abanyabyaha yavuze ko Polisi mpuzamahanga (Interpol) yashyizeho uburyo bwo guhanahana amakuru mu buryo bwihuse aho umunyacyaha ageze mu gihugu runaka kigaha amakuru aho akomoka cyangwa yakoreye icyaha agafatwa aribwo buzwi ku izina rya I-24/7, bisobanuye ko ibihugu byo ku isi yose amasaha 24, iminsi 7 biba bihanahana amakuru, ubu buryo Polisi y’u Rwanda ikaba yaranabugejeje ku mipaka hafi ya yose y’u Rwanda no ku kibuga cy’indege cya Kigali, ndetse no mu kigo cy’Igihugu cy’abinjira n’abasohuka no mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro ishami rya gasutamo.
Kubera iri koranabuhanga rya I-24/7 abakekwaho ibyaha hafi 300 bashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa, 17barafashwe bacirwa imanza mu bihugu bafatiwemo, 75 barafashwe boherezwa kuburanira mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), abandi 13 boherezwa kuburanira mu Rwanda.
Yanavuze ko iri koranabuhanga ryagejejwe mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda mu korohereza abayigana, aho yavuze ko ryagejejwe mu kigo cya Polisi gipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga, kwiyandikisha ku bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga ndetse no gusohora izo mpushya ku buryo bisigaye bikomerera abashaka gukora iz’impimbano.
Mu rwego rwo gukomeza kwegereza serivisi abaturage, iri koranabuhanga muri Polisi y’u Rwanda yashyizeho imirongo itishyurwa, urubuga rwa Polisi y’u Rwanda, imbuga nkoranyambaga Polisi y’u Rwanda ikoresha abaturage bakaba bashobora gutangiraho ibibazo byabo bakabona ibisubizo ako kanya.
Uru rubuga rwa Polisi y’u Rwanda ni (www.police.gov.rw), imbuga nkoranyambaga ni twitter na facebook, naho iyo mirongo itishyurwa ni aho uwagize ikibazo kirebana n’iby’inzira zo mu mazi ahamagara kuri 110, ukorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ahamagara kuri 3512, uhohotewe n’umupolisi ahamagara kuri 3511, uhuye n’ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda ahamagara kuri 113, ushaka ubutabazi bwihuse ahamagara kuri 112, ushaka ubutabazi ku nkongi z’umuriro ahamagara kuri 111, ushaka gutanga amakuru kuri ruswa ahamagara 997, utanga amakuru k’uhohotera umwana ahamagara 116, naho ushaka ubufasha mu kigo Isange agahamagara kuri 3029.
CSP Mberabahizi kandi yagize ati:” Kubera iyi mirongo itishyurwa n’izi mbuga nkoranyambaga, bituma Polisi y’u Rwanda ikorana bya hafi n’abaturage.”
Imigambi iri imbere ni iyihe?
Yasobanuye ko Polisi y’u Rwanda ifite gahunda yo gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bushoboka bwose ngo ikome mu nkokora abanyabyaha, aho yagize ati:”Mu rwego rwo gukomeza gucunga umutekano w’abaturage hakoreshejwe ikoranabuhanga, Polisi y’u Rwanda ifite umushinga wo gukwirakwiza za CCTVs mu bice bikunda guhuriramo abantu benshi mu mijyi itandukanye y’iki gihugu, zikazatuma tuzajya tubona ibyahabereye, tukaba turi no gukorana n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ngo hashyirweho uburyo bw’ikoranabuhanga buzatuma abakoresha umuhanda banyurwa na serivisi bahabwa n’iri shami.”
Iryo koranabuhanga rizifashishwa n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda harimo guha utwaye ikinyabiziga ufatiwe mu ikosa urupapuro ruvuye mu kamashini kazajya kaba gafitwe n’umupolisi, aho kumusigaranira ibyangombwa, hanyuma nawe akazajya kwishyura amande yaciwe akoresheje ikoranabuhanga.
CSP Mberabagabo yasoje avuga ko n’ubwo ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bitaraba byinshi mu Rwanda, ahandi ku isi bihakorerwa cyane, ariko ko ababikora bagomba kumenya ko Polisi y’u Rwanda ihagaze neza ku ikoranabuhanga ku buryo uwo ariwe wese uzabikinisha atazatinda gufatwa agashyikirizwa ubutabera, akaba asaba buri wese gutangira amakuru ku gihe y’ibyaha by’ikoranabuhanga.
RNP