• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Huye kudahishira ihohoterwa ryo mu ngo

Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Huye kudahishira ihohoterwa ryo mu ngo

Editorial 13 May 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye yagiranye ikiganiro n’abagore 17 bo mu murenge wa Ngoma batabanye neza n’abo bashakanye ibasaba kudahishira ihohoterwa ryaba irishingiye ku gitsina cyangwa irikorerwa abana.

Ibi babisabwe ku itariki 11 Gicurasi mu nama yari igamije kuganira na bo , gusuzuma ikibatera kuryana n’abo bashakanye, no kubagira inama y’uko mu miryango yabo haba ubwumvikane.
Iyo nama yabereye kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngoma iri mu kagari ka Butare.

Byagaragaye ko mu bituma batumvikana n’abagabo babo harimo ubuharike, kubaca inyuma, kwirengagiza inshingano, gusesagura umutungo , n’ibindi.
Avugana na bo, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Mucyo Rukundo yagize ati:”Ubwumvikane buke hagati y’abashakanye buri mu bituma abana bareka ishuri ku buryo bamwe muri bo bahitamo kujya kwibera ku mihanda aho baba mu buzima bubi, ndetse bakahakorera ibikorwa bibi birimo kunywa ibiyobyabwenge.”

Ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, IP Rose Mukarukundo, yabwiye abo bagore ati:”Iyo abashakanye barangwa n’umwiryane, umuryango wabo ntushobora gutera imbere kubera ko batajya inama.”

Yabasobanuriye ko kutumvikana hagati y’abashakanye bitagira ingaruka mbi kuri bo n’imiryango yabo gusa, ahubwo ko binabangamira ituze ry’abaturanyi babo, kandi ko baba baha urugero rubi abana babo.

IP Mukarukundo yagize ati:”Gahunda yo kuganira namwe ni ukugira ngo tubafashe kubana neza n’abo mwashakanye, bityo, imiryango yanyu irangwemo ituze kandi itere imbere.”

Umuhuzabikorwa w’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Mental Health Dignity Foundation (MHDF) Therese Uwitonze yashimye Polisi y’u Rwanda ku bikorwa byayo byo kunga imiryango itabanye neza, kandi ayizeza ubufatanye muri iyo gahunda.

Kuva mu 2013, Polisi y’u Rwanda imaze kunga amagana y’imiryango yarangwagamo amakimbirane ku buryo isigaye itanga ubuhamya ko ibanye neza ndetse ko imaze gutera imbere.

RNP

2016-05-13
Editorial

IZINDI NKURU

Jenerali Cirimwami wiyise ‘intare’, ku nshuro ya mbere yabonye mu maso h’Intare za Sarambwe yahise asezera ku birayi

Jenerali Cirimwami wiyise ‘intare’, ku nshuro ya mbere yabonye mu maso h’Intare za Sarambwe yahise asezera ku birayi

Editorial 24 Jan 2025
Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda

Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda

Editorial 21 Sep 2023
Umuhanda wa kaburimbo wari utegerejwe cyane muri Ndera watangiye gukorwa

Umuhanda wa kaburimbo wari utegerejwe cyane muri Ndera watangiye gukorwa

Editorial 03 Feb 2017
Suzuma amafaranga uhawe ko atari amahimbano

Suzuma amafaranga uhawe ko atari amahimbano

Editorial 11 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“URAMENYE: Itondere uruhu n’umubiri w’Umuntu” -RSB
Mu Rwanda

“URAMENYE: Itondere uruhu n’umubiri w’Umuntu” -RSB

Editorial 15 Mar 2018
Abanyarwanda n’ubu baracyagaragaza ko 2017 itinze kugera- Hon Mukabalisa
POLITIKI

Abanyarwanda n’ubu baracyagaragaza ko 2017 itinze kugera- Hon Mukabalisa

Editorial 07 Dec 2016
Ladislas Ntaganzwa ushinjwa uruhare muri jenoside  yifashe yanga kugira icyo avuga mu rukiko
Mu Mahanga

Ladislas Ntaganzwa ushinjwa uruhare muri jenoside yifashe yanga kugira icyo avuga mu rukiko

Editorial 04 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru