Urukiko Rukuru rwategetse ko abakozi ba sosiyete y’ubwishingizi ya SONARWA bashinjwa ibyaha bya ruswa kuguma by’agateganyo muri gereza mu gihe cy’iminsi 30 nubwo basabaga gukurikiranwa bari hanze.
Muri uku kwezi nibwo havuzwe inkuru y’itabwa muri yombi ry’Umuyobozi Mukuru wa SONARWA, Mawadza Nhomo na Karake Mutsinzi, Perezida w’Inama y’ubutegetsi.
Uretse aba kandi bafunganywe na Rumanyika Hubert, Nzaramba Stivenson, Mbabazi Gerard na Rutagwabira Barnabas bakurikiranweho ubufatanyacyaha. Bose s bashinjwa kurya amafaranga ya SONARWA abarirwa muri miliyoni 190.
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwabakatiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30, ariko bamwe bajuririye icyo cyemezo. Barimo Mutsinzi, Rumanyika, Nzaramba, na Rutagwabira.
Ubujurire bwabo ntacyo bwatanze, urukiko rwahamije kuwa Kabiri ko hari impamvu zikomeye zituma bagumya kuba bafunzwe, kandi ko hashingiwe ku buhamya bwatanzwe byagaragaye ko bari baziranye kuri ruswa yatanzwe yitwa komisiyo mu isoko ryo kwishingira imodoka za Minisiteri y’Ibikorwaremezo(MININFRA).
Rwanahamije ko nta cyizere ko barekuwe bakongera kuboneka mu gihe urukiko rubakeneye.
Muri abo batangabuhamya barimo n’abakozi ba SONARWA, bagaragaza ko amafaranga yasohokaga muri SONARWAyahawe indi nyito.
Kuri Mutsinzi Karake, Urukiko rwagaragaje ko ubuhamya bw’abakozi ba SONARWA bwagaragaje ko ari we wabotsaga igitutu ngo bahe amafaranga ya komisiyo Nzaramba, ndetse ngo uyu yanabemereye ko ari Karake wabafashije kubona isoko.
Indi mpamvu y’uburwayi yatanzwe na bamwe, nayo urukiko rwagaragaje ko nta shingiro, kuko nta cyemzo cya muganga bagaragaje, byongeye kandi ngo nta cyagaragajwe ko gereza yananiwe inshingano zayo zo kuvuza imfungwa.
Urukiko ariko rwavuze ko nubwo hari impavu zikomeye zo kuba bafunze abaregwa, urubanza mu mizi nirwo ruzagaragariramo niba ibyaha bashinjwa bibahama. Kimwe n’uko hari uvuga ko hari umushinja kubera amashyari.