Abaturage b’umurenge wa Gisozi babifashijwemo n’Akarere ka Gasabo biyujurije Sitasiyo ya Polisi ifite agaciro ka miliyoni zirenga 23 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’umutekano mu murenge wabo; ikaba yamuritswe kuri uyu wa kabiri taliki ya 31 Gicurasi.
Umuhango wo gushyikiriza ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda iyo nyubako wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka ari nawe wari umushyitsi mukuru aherekejwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana,
Mu bandi bayobozi bari bahari harimo Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvénal Marizamunda; umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa; hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze ba Gasabo n’ab’Umujyi wa Kigali.
Iyi nyubako izakoreramo Sitasiyo ya Polisi ya Gisozi yamuritswe igizwe n’ibiro bitandukanye birimo ahazakorerwa n’umuyobozi w’iyi Sitasiyo, aho bafungira, icyumba cy’ikoranabuhanga, ibiro by’ubugenzacyaha, icumbi ry’abapolisi n’ibindi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka mu ijambo rye, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bufatanye bwayo n’inzego z’ibanze, ashima imiyoborere myiza igihugu cyacu gifite aho yagize ati:” Uyu ni umusaruro w’imiyoborere myiza irangaje imbere ubufatanye bw’inzego twahitiwemo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Iyo miyoborere myiza niyo ituma tugera ku bikorwa nk’ibi kuko hari abandi batabishobora.”
Yakomeje agira ati: “Inzego z’ibanze nizo zishyira mu bikorwa gahunda za Leta ariko ntacyo zageraho nta mutekano. Ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage bworoshya ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda. Ubufatanye nizo mbaraga kandi n’ibindi bitari ibi bizagerwaho, ibi bibe urugero no ku yindi mirenge.”
Minisitiri Kaboneka yakomeje avuga ko ntacyo umuntu cyangwa urwego runaka rushobora kugeraho mu gihe ari nyamwigendaho. Yabijeje ko nibakomeza ubu bufatanye hirindwa icyabuhungabanya bazagera no ku bindi biruta ibyagezweho, cyane ko n’ubuyobozi buzakomeza kubatera ingabo mu bitugu.
Yarangije agira ati:” Mwe nk’abapolisi, abaturage babategerejeho umurimo unoze.”
IGP Gasana yashimiye abaturage ba Gisozi, ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’akarere ku gikorwa cyiza bakoze.
Yagize ati:” Ibiro by’umurenge biri kumwe na sitasiyo ya Polisi, ni ikintu kiza kizoroshya ubufatanye no kwihuta mu gukumira ibyaha no gutabara aho bikenewe.”
IGP Gasana yagize ati:”Ubuhamya dutanga uyu munsi bushingiye kuri gahunda y’umutekano n’iterambere. Hagati ya Polisi n’abaturage harangwa ubufatanye bushingiye ku gukumira no kurwanya ibyaha.”
Yagize ati:” Iterambere n’umutekano ntibyagerwaho nta bufatanye, tuzakomeza gutera imbere mu bushobozi buhari kandi tugera kubyo twifuza kugeraho.”.
Umuyobozi w’umurenge wa Gisozi, Theophile Niragire mu ijambo rye, yasobanuye ko igitekerezo cyo kubaka iyi Sitasiyo ya Polisi cyavutse nyuma y’aho abaturage ba Gisozi bifashishaga Sitasiyo ya Kinyinya kandi hari kure.
Niragire yagize ati:” N’ubwo abaturage bari baraguze imodoka ijyana abanyabyaha i Kinyinya, twatekereje ko tubonye Sitasiyo ya Polisi itwegereye iyi modoka yakoreshwa mu yindi mirimo.”
Mu karere ka Gasabo kagizwe n’imirenge 15, Gisozi niyo yonyine itagiraga sitasiyo ya Polisi.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa we, yavuze ko akarere ayobora, imirenge n’abaturage bazakomeza gufatanya ngo n’izindi Sitasiyo za Polisi zo muri ako karere zuzuze ibyangombwa.
RNP