• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gasabo: Abaturage ba Gisozi biyubakiye Sitasiyo ya Polisi

Gasabo: Abaturage ba Gisozi biyubakiye Sitasiyo ya Polisi

Editorial 01 Jun 2016 Mu Mahanga

​Abaturage b’umurenge wa Gisozi babifashijwemo n’Akarere ka Gasabo biyujurije Sitasiyo ya Polisi ifite agaciro ka miliyoni zirenga 23 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’umutekano mu murenge wabo; ikaba yamuritswe kuri uyu wa kabiri taliki ya 31 Gicurasi.

Umuhango wo gushyikiriza ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda iyo nyubako wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka ari nawe wari umushyitsi mukuru aherekejwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana,

Mu bandi bayobozi bari bahari harimo Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvénal Marizamunda; umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa; hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze ba Gasabo n’ab’Umujyi wa Kigali.

Iyi nyubako izakoreramo Sitasiyo ya Polisi ya Gisozi yamuritswe igizwe n’ibiro bitandukanye birimo ahazakorerwa n’umuyobozi w’iyi Sitasiyo, aho bafungira, icyumba cy’ikoranabuhanga, ibiro by’ubugenzacyaha, icumbi ry’abapolisi n’ibindi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka mu ijambo rye, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bufatanye bwayo n’inzego z’ibanze, ashima imiyoborere myiza igihugu cyacu gifite aho yagize ati:” Uyu ni umusaruro w’imiyoborere myiza irangaje imbere ubufatanye bw’inzego twahitiwemo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Iyo miyoborere myiza niyo ituma tugera ku bikorwa nk’ibi kuko hari abandi batabishobora.”

Yakomeje agira ati: “Inzego z’ibanze nizo zishyira mu bikorwa gahunda za Leta ariko ntacyo zageraho nta mutekano. Ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage bworoshya ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda. Ubufatanye nizo mbaraga kandi n’ibindi bitari ibi bizagerwaho, ibi bibe urugero no ku yindi mirenge.”

Minisitiri Kaboneka yakomeje avuga ko ntacyo umuntu cyangwa urwego runaka rushobora kugeraho mu gihe ari nyamwigendaho. Yabijeje ko nibakomeza ubu bufatanye hirindwa icyabuhungabanya bazagera no ku bindi biruta ibyagezweho, cyane ko n’ubuyobozi buzakomeza kubatera ingabo mu bitugu.

Yarangije agira ati:” Mwe nk’abapolisi, abaturage babategerejeho umurimo unoze.”

-2831.jpg

​IGP Gasana yashimiye abaturage ba Gisozi, ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’akarere ku gikorwa cyiza bakoze.

Yagize ati:” Ibiro by’umurenge biri kumwe na sitasiyo ya Polisi, ni ikintu kiza kizoroshya ubufatanye no kwihuta mu gukumira ibyaha no gutabara aho bikenewe.”

IGP Gasana yagize ati:”Ubuhamya dutanga uyu munsi bushingiye kuri gahunda y’umutekano n’iterambere. Hagati ya Polisi n’abaturage harangwa ubufatanye bushingiye ku gukumira no kurwanya ibyaha.”

Yagize ati:” Iterambere n’umutekano ntibyagerwaho nta bufatanye, tuzakomeza gutera imbere mu bushobozi buhari kandi tugera kubyo twifuza kugeraho.”.

Umuyobozi w’umurenge wa Gisozi, Theophile Niragire mu ijambo rye, yasobanuye ko igitekerezo cyo kubaka iyi Sitasiyo ya Polisi cyavutse nyuma y’aho abaturage ba Gisozi bifashishaga Sitasiyo ya Kinyinya kandi hari kure.

Niragire yagize ati:” N’ubwo abaturage bari baraguze imodoka ijyana abanyabyaha i Kinyinya, twatekereje ko tubonye Sitasiyo ya Polisi itwegereye iyi modoka yakoreshwa mu yindi mirimo.”

Mu karere ka Gasabo kagizwe n’imirenge 15, Gisozi niyo yonyine itagiraga sitasiyo ya Polisi.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa we, yavuze ko akarere ayobora, imirenge n’abaturage bazakomeza gufatanya ngo n’izindi Sitasiyo za Polisi zo muri ako karere zuzuze ibyangombwa.

RNP

2016-06-01
Editorial

IZINDI NKURU

Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwa AERG kudafata ihungabana nka kirazira

Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwa AERG kudafata ihungabana nka kirazira

Editorial 23 Oct 2016
Imodoka yibwe muri Uganda yasubijwe nyirayo

Imodoka yibwe muri Uganda yasubijwe nyirayo

Editorial 04 Feb 2016
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Editorial 11 Apr 2024
Kigali:Abakirisitu bahujwe no gushimira ibyo Imana yabagejejeho

Kigali:Abakirisitu bahujwe no gushimira ibyo Imana yabagejejeho

Editorial 08 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Karasira Aimable Yirukanywe Muri Kaminuza y’U Rwanda Azira Imyitwarire ye Igayitse Itabereye Umurezi
INKURU NYAMUKURU

Karasira Aimable Yirukanywe Muri Kaminuza y’U Rwanda Azira Imyitwarire ye Igayitse Itabereye Umurezi

Editorial 14 Aug 2020
Umuhanzi Meddy agiye guhuza  ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi  hamwe n’Abashoramari.
Mu Rwanda

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe n’Abashoramari.

Editorial 22 Sep 2017
Nyaruguru: Abantu bitwaje imbunda bongeye gutera abaturage barabasahura
INKURU NYAMUKURU

Nyaruguru: Abantu bitwaje imbunda bongeye gutera abaturage barabasahura

Editorial 02 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru