Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu byo mu majyepfo ya Afurika, Vincent Karega, avuga ko hari Imigambi y’Abanyarwanda b’abimukira baba muri Afurika y’Amajyepfo bashaka kugirira nabi cyangwa kwica bagenzi babo.
Mu kiganiro yagiranye na Igihe, Ambasaderi Karega yagize ati “Imigambi y’Abanyarwanda b’abimukira baba muri Afurika y’Amajyepfo bashaka kugirira nabi cyangwa kwica bagenzi babo b’abimukira ibaho cyane, yagaragaye muri Malawi, Mozambique na Zambia ndetse haheruka kuburizwamo imigambi nk’iyo muri Swaziland.”
“Binyuze ku mbuga za RNC ya Kayumba n’abandi mu mpunzi bakorana na FDLR bya hafi, baba bashaka kwibasira izindi mpunzi zifite ibikorwa bibyara inyungu bikataje banze kubiyungaho mu bugizi bwa nabi bwabo.”
RNC/ FDLR
Kayumba Nyamwasa n’umugorwe Rosette
“Bashaka ko abantu bajya muri RNC/FDLR ku ngufu. Bakora icengezamatwara ku bimukira bafite ubutunzi ndetse basura u Rwanda bakanahashora imari, bakabita za maneko n’abicanyi ba RPF, bari gushakisha abarwanashyaka ba FDLR/RNC muri Afurika y’Amajyepfo, bakanahuza iterambere ry’abo [abo bashora imari mu Rwanda] n’inkunga RPF ibaha mu Rwanda.”
Ambasaderi Karega Vincent
Karega avuga ko iyi migambi ituma abahunze u Rwanda bahora bikanga abantu n’ibintu bitandukanye n’ubwo ntawe uba witaye ku cyo bita gahunda yabo ya politiki.
Yavuze ko mu butumwa aha abo bimukira buri gihe harimo gukurikiza amategeko n’umuco by’igihugu cyabakiriye, bagahesha ishema n’icyubahiro igihugu bakomokamo.