Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, ni icyumweru ngarukamwaka kibanziriza kwizihiza isabukuru y’imyaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze ibayeho, kikaba cyatangijwe uyu munsi ku itariki ya 11 kikazasozwa ku itariki ya 16 Kamena, kikaba kizibanda ku bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, aho gifite insanganyamatsiko igira iti:”Turengere umwana.”
Intego z’iki cyumweru ni ukwerekana akamaro k’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu gutahura no kwirinda ibyaha, gukangurira abaturage uruhare rwabo mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, no kongera uburyo, imbaraga no gukorera hamwe mu gutanga serivisi nziza no kugeza ku bagenerwabikorwa ibibakorerwa.
Gutangiza iki cyumweru bikaba byabereye kuri sitasiyo ya Polisi imwe yatoranyijwe muri buri Ntara, aho mu ntara y’Amajyepfo, cyatangirijwe mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, mu Burasirazuba gitangirizwa mu murenge wa Kigabiro akarere ka Rwamagana, mu Burengerazuba gitangirizwa mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu naho mu Majyaruguru gitangirizwa murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze.
Mu ijambo yavugiye mu murenge wa Kigabiro akarere ka Rwamagana ahatangirijwe iki cyumweru mu ntara y’iburasirazuba, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr Diane Gashumba yakanguriye ababyeyi kurera abana babo neza, bakabatoza indangagaciro za Kinyarwanda, bakabarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose kugirango ibyo u Rwanda rwagezeho bitazasenyuka.
Umuhango wo gutangiza ’Police Week’ mu mujyi wa Kigali
Umuyobozi w’Umujyi n’uwa Polisi ubwo bari bagiye gutangiza igikorwa cyo gusibura’ Zebra Crossing
Aha yagize ati:”Babyeyi, tujyane abana bacu mu mashuri, tubarinde icyabahohotera, tubarengere kandi tubarinde ibibagusha mu ngeso mbi.”
Yakomeje kandi avuga ati:”Turabwira ababyeyi n’abayobozi batubahiriza inshingano zabo zo kurengera umwana, ko bakwiye kwisubiraho kuko nibitaba ibyo bazahanirwa kutita kubo babyaye cyangwa abo bashinzwe kurera.”
Minisitiri Gashumba yasoje asaba abari bitabiriye uyu muhango ko impanuro bahawe bazishyira mu bikorwa, anashima Polisi uko ihora ishakira umutekano n’imibereho myiza abanyarwanda.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere (DIGP) Juvenal Marizamunda, yashimye abitabiriye uyu muhango, ababwira ko kizasozwa ku itariki ya 16 Gicurasi ari nabwo Polisi y’u Rwanda izizihiza isabukuru y’imyaka 16 imaze ishinzwe.
Yashimiye abanyarwanda bose ubufatanye badahwema kugirira Polisi y’u Rwanda ngo igere ku nshingano zayo, aho yagize ati:”Tuzirikana ko umutekano ariwo shingiro rya byose, kandi Polisi y’u Rwanda ntiyabigeraho mutabigizemo uruhare. Mukomeze ubwo bufatanye maze twese hamwe duharanire kugira u Rwanda ruzira ihohoterwa kandi abanyarwanda bagire icyizere cy’ejo hazaza heza.
Yakomeje asaba abo baturage gutangira amakuru ku gihe y’icyahungabanya umutekano, anaburira abashobora gushaka guhungabanya umutekano w’abanyarwanda, aho yagize ati:”Abashaka guhungabanya umutekano w’abanyarwanda, bamenye ko inzego z’umutekano ndetse n’abanyarwanda bazima bari maso, bazatabwa muri yombi ntacyo barageraho. ”
Yasoje abasaba kuzagira uruhare mu igenda neza ry’ibikorwa byose bizaranga iki cyumweru, abanyarwanda bose bagafatanya mu kurinda ibyagezweho no kugera ku bindi byiza.
Mu ntara zitandukanye, abayobozi b’inzego z’umutekano, ab’intara, ab’inzego z’ibanze, abahagarariye inzego zitegamiye kuri Leta ndetse n’abaturage benshi bakaba bifatanyije na Polisi y’u Rwanda mu gutangiza iki cyumweru.
Iki cyumweru kikaba kizibanda ku bukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubukangurambaga ku kurwanya icuruzwa ry’abantu, ubukangurambaga ku kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, n’ubukangurambaga ku kwirinda impanuka n’umutekano wo mu muhanda.
Ku rwego rw’igihugu, gutangiza iki cyumweru biteganyijwe kubera i Remera kuri Kigali Metropolitan Police Headquarters ku cyumweru tariki ya 12 Kamena.
RNP