• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»16 Kamena 1994, ​umunsi Abatutsi 2000 twakuwe muri st Paul n’Ingabo za RPF -Inkotanyi

16 Kamena 1994, ​umunsi Abatutsi 2000 twakuwe muri st Paul n’Ingabo za RPF -Inkotanyi

Editorial 21 Jun 2016 Mu Mahanga

Tariki ya 16 Kamena ni umunsi utazibagirana ku batutsi 2000 bari bahungiye muri Saint Paul i Kigali, ba​za ​gukurwa mu menyo ya rubamba​ mu gikorwa benshi bagereranya n’icyakozwe n’ingabo zidasanzwe za Isiraheri muri Uganda tariki 4 Nyakanga 1976​ kubwa Idi Amin Dada.

​Ku itariki ya 16 Kamena 1994 Inkotanyi zitwikiriye ijoro zituruka ku Gisozi zigana Saint Paul mu nzira itari nyabagendwa na mba kuko yari yuzuyemo za bariyeri zirinzwe n’Interahamwe ndetse n’Inzirabwoba. Umugambi wari ukurokora abantu 2000 bari barahungiye muri Saint Paul, kuko urupfu rwabageraga amajanja.

​Ubwo abasore b’Inkotanyi bagabaga iki gitero, hari hashize ibyumweru icyenda n’iminsi itandatu Jenoside itangiye, igihugu kiri gucura imiborogo, imirambo uyisanga hirya no hino mu mihanda no mu bihuru. Abari barahungiye muri Saint Paul hagati y’itariki ya 7 na 14 Mata, bagize amahirwe yo kuba hafi ya Padiri Celestin Hakizimana​ ​wabitangiye, abitaho mu buryo bwose bushoboka, umunsi ku munsi ashukisha Interahamwe amafaranga ngo zitinjira muri iki kigo.

​Padiri Celestin uherutse kugirwa​​ ​Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro​ yitwaye mu buryo ​b​u​tandukanye ​bikomeye ​n​a ​Padiri Wenceslas Munyeshyaka ​wari muri Paruwasi ya Sainte Famille​, we wahaye rugari Interahamwe zi​ki​ca abari bayihungiyemo.
​
​Padiri Celestin yari yaragize Saint Paul akarwa k’amahoro, gusa uko bwiraga, abahahungiye ntibabaga bizeye ko buza gucya kuko uko iminsi yahitaga indi igataha, ni ko Interahamwe zarushagaho gukaza umurego mu kureko imbaga, yewe n’ayo mafaranga bashukishwaga ntihashoboraga kuboneka ayo kubagabiza mu buryo buhoraho.

​Abageragezaga gusohoka muri Saint Paul, bageraga hanze bakicwa kuko Interahamwe zahoraga hafi aho zifite amalisiti yabo zigomba kwivugana.

​Inkotanyi zahagurutse ku Gisozi ​mu mugoroba wo ku itariki 16 Mata 1994 ahagana ​saa mbili, zigera kuri Saint Paul mu gicuku​.​

-3000.jpg

Umunyamakuru Burasa Jean Gualbert umwe mu barokowe n’Ingabo z’Inkotanyi muri st Paul

-2999.jpg

Ingabo za RPF-INKOTANYI

-2998.jpg

Gen. Charles Kayonga wari muri CND yagize uruhare rukomeye mu kubohora st Paul

-2996.jpg

Perezida Kagame n’Ingabo yari ayoboye ku Mulindi wa Byumba

-2997.jpg

Ingabo za RPF zimaze kubohoza umujyi wa Kigali, aho nimuri Quartie Mateus

Ibikorwa nyir’izina byo kurokora aba batutsi ​2000 ​byatangiye saa saba z’ijoro bigera saa kumi z’urukerera kuko bitari byoroshye dore ko abari bahungiye muri Saint Paul bari mu byumba bitatanye ndetse babanje gutinya ko ari Interahamwe zishaka kubica.

Inzira ​Inkotanyi​ zakoresheje ziba​rokora yaturutse ​Saint Paul​ ​bamanuka muri Rugenge​ bagera ​​Poids Lourds​, bambuka bagana ​Kacyiru​, banyura hafi ya ​UTEXRWA​ mbere yo guhinguka ​Kagugu​, nyuma berekeza ​Kabuye.​ Yari inzira ndende, igoranye, ariko umugambi w’Inkotanyi wo kurokora abo 2000 nta n’umwe uhasize ubuzima usohozwa amahoro.​

​Hari bamwe​ ​mu barokowe ​bakomere​keye muri urwo rugendo​ bajyanywe i Byumba bitabwaho mu gihe abandi bahungishijwe bajyanwa i Kabuga. Ni igikorwa cyakozwe n’abasirikare ​bake ariko baranzwe n’ubutwari bwo ku rwego rwo hejuru n’ubusanzwe bwarangaga Inkotanyi​.

Ku munsi wakurikiyeho, Interahamwe ziyobowe n​’uwari​ Perefe wa Kigali, Renzaho Tharcisse, zishe ​A​batutsi 100 bari bahungiye muri Paruwasi Sainte Famille mu kwihimura ku gikorwa cyo gutabara abari bahungiye muri Saint Paul.

Uwo munsi ni nabwo umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru, Rwanda Rushya, Andre Kameya yishwe ku itegeko rya Padiri Munyeshyaka
​ ubwe​.

-3001.jpg

Kameya Andreya wandikaga Ikinyamakuru RWANDA RUSHYA

​Irokorwa ry’abari bahungiye muri Saint Paul bagakurwa mu menyo ya rubamba, ni igikorwa gitanga ishusho ku butwari bw’Inkotanyi mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibikorwa kandi bisa n’iki, ariko byari ​bigamije kurokora imiryango runaka yabaga ihigwa hirya no hino mu gihugu byakozwe n’izi ngabo amanywa n’ijoro muri icyo gihe cy’icuraburindi ntibibarika.

-2995.jpg

Abahungiye muri Saint Paul iyo bwiraga ntibabaga bizeye ko buza gucya

2016-06-21
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagiriye ikizere abagore bazamufasha gutanga umusaruro muri AU

Perezida Kagame yagiriye ikizere abagore bazamufasha gutanga umusaruro muri AU

Editorial 22 Oct 2016
Salomon Nirisarike wifuzwaga n’amakipe yo mu bihugu by’Abarabu yongereye amasezerano muri Urartu FC yo muri Armenia.

Salomon Nirisarike wifuzwaga n’amakipe yo mu bihugu by’Abarabu yongereye amasezerano muri Urartu FC yo muri Armenia.

Editorial 15 Jun 2021
Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Editorial 28 Feb 2025
Umuhanda wa kaburimbo wari utegerejwe cyane muri Ndera watangiye gukorwa

Umuhanda wa kaburimbo wari utegerejwe cyane muri Ndera watangiye gukorwa

Editorial 03 Feb 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru