• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi b’u Rwanda muri Haiti bambitswe imidali

Abapolisi b’u Rwanda muri Haiti bambitswe imidali

Ubwanditsi 18 Jun 2016 Mu Mahanga

Abapolisi b’u Rwanda 160 bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti(MINUSTAH) bari mu mutwe witwa RWAFPU 6, bambitswe imidali ku italiki ya 16 Kamena kubw’akazi bakoze muri iki gihugu.

Aba bapolisi bashimiwe ubufatanye budasanzwe bwabaranze hagati yabo n’abandi bo mu bindi bihugu bari bahujwe n’akazi ndetse n’abaturage mu kurinda umutekano n’amahoro.

Ayobora umuhango wo gutanga imidali, Alexandre Carl, wungirije uhagarariye umunyamabanga mukuru wa Loni muri Haiti yashimye Leta y’u Rwanda ku nkunga yayo mu guha amahoro Haiti n’ahandi ku isi.

Yavuzeko ashimishijwe n’akazi kakozwe, ashima cyane ikinyabupfura n’ubunyamwuga bwaranze abapolisi b’u Rwanda mu mwaka w’akazi bahamaze.

Carl Alexander yashimye kandi uruhare RWAFPU muri Haiti mu gufasha Polisi ya Haiti ndetse n’ubufatanye na Polisi ya Loni(UNPOL).

Umuyobozi w’abapolisi b’u Rwanda muri Haiti, Commissioner of Police (CP) Joseph Mugisha, mu ijambo rye, yagize ati:”Twafashijwe ku ruhande rumwe no kubahiriza indangagaciro za Loni zirimo ubunyamwuga, ubunyangamugayo no kubaha abo mudahuje,..”

CP Mugisha yashimiye abandi bafatanyije inshingano ku bufatanye bwatanze umutekano cyane mu mwaka ushize wari ujrimo amatora rusange.

Abapolisi b’u Rwanda muri Haiti kandi barashimirwa ibikorwa by’umuganda bahakoreye birimo gusana imihanda, gufasha impfubyi no gutabara abazahajwe n’ibiza nk’umwuzure,… byose byatumye bagira imibanire ikomeye n’abenegihugu.

-3016.jpg

Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi muri iki gihugu kuva mu 2010 kimaze guhura n’akaga k’umutingito kahitanye abarenga 100,000 n’abandi miliyoni eshatu bakava mu byabo.

RNP

2016-06-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Ubwanditsi 10 Sep 2024
Urubyiruko rwo mu Itorero ERC Nyarutarama mu giterane cy’ububyutse

Urubyiruko rwo mu Itorero ERC Nyarutarama mu giterane cy’ububyutse

Ubwanditsi 29 Sep 2016
P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi

P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi

RUSHYASHYA 26 Jun 2026
2016: Ruswa yariyongereye cyane, abayitangaho amakuru baragabanyuka

2016: Ruswa yariyongereye cyane, abayitangaho amakuru baragabanyuka

Ubwanditsi 10 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame  [ Secrets de Jeunesse ]
Mu Rwanda

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Ubwanditsi 20 Jun 2017
Ethiopia na Eritrea byashyize umukono ku masezerano ahagarika intambara
POLITIKI

Ethiopia na Eritrea byashyize umukono ku masezerano ahagarika intambara

Ubwanditsi 10 Jul 2018
Imikino ya Afrobasket irakomeza hakinwa iyo gushaka itike yo kujya muri 1/4, kuri uyu wa mbere u Rwanda rurakina na Guinea
Amakuru

Imikino ya Afrobasket irakomeza hakinwa iyo gushaka itike yo kujya muri 1/4, kuri uyu wa mbere u Rwanda rurakina na Guinea

Ubwanditsi 30 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru