Icyiciro cya kane cy’abapolisi bakuru 31 baturuka mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika biga ibijyanye n’ubuyobozi mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College- NPC) riri mu karere ka Musanze, basoje urugendoshuri rw’icyumweru bagiriraga mu gihugu cya Etiyopiya.
Umuyobozi wa NPC Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye wari uyoboye aba banyeshuri muri uru rugendoshuri, yavuze ko rwari rugamije kubongerera ubumenyi, bagahuza ibyo bize mu ishuri n’ukuri kw’ibikorerwa aho zazakorera akazi kabo.
Ku munsi wa nyuma w’urugendoshuri rwabo, basuye uruganda rukora imyenda rwitwa ELSE n’ishuri rya Polisi rya Oromia.
Nyuma yo gusura uruganda rwa ELSE, CP Namuhoranye yaravuze ati:”Muri uru ruganda, abanyeshuri beretswe uko imyenda ikorwa n’uko itunganywa, banabwirwa uko uru ruganda rugira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage baturiye agace ruherereyemo n’igihugu muri rusange.”
Uru ruganda rukaba rukoresha abakozi bagera ku 1100, rukaba rufasha mu iterambere ry’abaturage, aho rutangira amafaranga y’ishuri, abana babaye imfubyi kubera ko ababyeyi babo bazize Sida
Aba bapolisi baturuka mu Burundi, Etiyopia, Gambiya, Kenya, Namibiya, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniya, Uganda, Zambiya n’u Rwanda banasuye ishuri rya Polisi rya Oromia ahatangirwa inyigisho z’ibanze ku bashaka kujya muri Polisi ya Etiyopiya, amasomo y’ubunyamwuga, ay’imiyoborere, hagatorezwa abenda kuba ba ofisiye bato, ndetse hagatangirwa n’andi masomo yihariye.
CP Namuhoranye yakomeje agira ati:”Mu by’ukuri, uru rugendoshuri ni ingirakamaro kuko abanyeshuri baboneyemo uko ishoramari ari ingirakamaro mu iterambere ry’igihugu icyo aricyo cyose, banabona ko iterambere rirambye rigerwaho ari uko igihugu gifite amahoro n’umutekano. Abanyeshuri baniboneye ko inzego zishinzwe kubahiriza amategeko zigira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu iyo zikora kinyamwuga, bikaba ari ngombwa ko zihora zihugurwa.”
Uru rugendoshuri rwari rufite insanganyamatsiko igira iti:”Iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza n’ubutabera, inkingi ya mwamba mu kubungabunga amahoro n’umutekano”, abari barurimo bakaba baraganirijwe ku mutekano n’imiyoborere, iterambere ry’ubukungu, ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.
Muri uru rugendoshuri banasuye Ibiro bikuru bya Polisi y’igihugu cya Etiyopiya, Ibiro bikuru by’umurwa mukuru Addis Ababa, Ishuri rikuru ryigisha ibijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro, Kaminuza ya Addis Ababa, n’uruganda ruteranyirizwamo imodoka rwa Bishoftu.
Mu gusoza urugendoshuri rwabo, aba banyeshuri bagereranyije ibyo bigiye mu rugendoshuri bakoreye mu Rwanda n’ibyo bigiye muri Etiyopiya, buri wese akazagira inama ubuyobozi bw’igihugu cye hashingiwe ku mwihariko wacyo.
RNP