Umugore ucyekwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu yafatiwe mu karere ka Rubavu ku itariki 26 Kamena ahagana saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.
Nyiranzitonda Jacqueline, ufite imyaka 36 y’amavuko ni we ukurikiranyweho iki cyaha, akaba yarafatanywe ibiro 30 by’urumogi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.
Mu nzu ye hafatiwemo kandi matela eshatu bikekwa ko nazo zaba ari injurano.
Nyiranzitonda aracyeka kuba umwe mu bagize udutsiko tw’abakwirakwiza ibiyobyabwenge n’abiba ibintu bitandukanye, Polisi y’u Rwanda muri aka karere ikaba ikomeje gukora iperereza ngo hamenyekane uruhare rwe muri ibyo byaha.
Ifatwa rye ribaye nyuma y’umunsi umwe Polisi y’u Rwanda itangiye icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, urubyiruko rukaba rugize umubare munini w’ababyishoramo, ibi bikaba bisobanuye ko rugerwaho n’ingaruka zabyo kurusha abandi.
Yafashwe kandi nyuma y’umunsi umwe mu karere ka Nyamasheke habereye igikorwa cyo kwangiza ibiro 90 by’urumogi rwafatiwe mu bice bitandukanye by’aka karere mu bihe binyuranye mu mezi abiri ashize.
Intara y’Uburengerazuba ifatwa nk’imwe mu nzira inyuzwamo ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Polisi y’u Rwanda igaragaza ko urumogi rufatirwa mu ntara y’uburengerazuba urwinshi muri rwo rufatirwa ku muhanda Mukamira-Ngororero-Muhanga na Rubavu-Musanze-Kigali; naho ibindi biyobyabwenge nka Blue Sky bikaba byinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu bivanywe muri Uganda; bikaba binyuzwa ku mipaka itemewe ihuza iki gihugu n’u Rwanda; cyane cyane mu karere ka Burera, ndetse hakaba hari ibiyobyabwenge bijya bifatirwa muri aka karere bijyanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko ifatwa ry’uru rumogi ndetse n’ibindi biyobyabwenge ryatewe n’ingamba zafashwe zirimo ibikorwa byo gufata ababyishoramo, ubukangurambaga bwo kubyirinda bukorwa mu mashuri no mu muryango nyarwanda, ibi bikiyongeraho uruhare rw’abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing) no guhanahana amakuru ku gihe.
ACP Twahirwa yakomeje agira ati:”Byumvikane neza ko iyo hagize ufatwa akwirakwiza cyangwa anywa ibiyobyabwenge haba hari umuntu wateshutse ku nshingano ze.”
Yagize kandi ati:”Iyo hagize umwana wishora mu biyobyabwenge, ujya kuba ku muhanda, cyangwa ureka ishuri; ababyeyi, abaturanyi, abayobozi b’inzego z’ibanze, ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange bajye bumva ko habayeho kutuzuza inshingano mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Dushyize hamwe twagera kuri byinshi byiza birimo kurengera umwana, kubumbatira umutekano, uburezi bufite ireme, n’iterambere rirambye .”
Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa
RNP