Ubu rurambikanye mu bigarasha mu gihugu cy’ububiligi aho umu Candidat CIKURU MWANAMAYI JOSEPH ushyigikiwe na Rudasingwa ashinjwa n’abagore kubatoteza abahoza ku nkeke mbere yo kugira icyo bavugana.
Ibi bikaba bidatangaje abazi neza Rubunzabondo Rudatinya Guhena Imfura Zateranye;kuko iyi ngeso yayivukanye akayonka ikamukuza kugeza n’ubu ageze mu za bukuru.
Dore bumwe mu buhamya bw’umwe muri abo bagore tudatangaza amazina ye kubw’umutekano we:
Ku Bayobozi bakuru ba Comission y’amatora,
Muri iyi minsi turimo twitegura amatora mu Bubiligi, nabonye amakuru y’uko ngo uwitwa Joseph CIKURU MWANAMAYI yaba afite gahunda yo kwiyamamariza umwanya w’ubuyobozi mw’ishyaka lyacu RNC mu Bubiligi.
Ibyo bintu byanteye ubwoba nkurikije imyifatire idahwitse y’uyu mugabo ufite ingeso mbi ikabije kandi yabaye akarande yo guhutaza no gusagarira aba abari n’abategarugori bo mw’ IHURIRO igihe baje bamugana ngo abafashe, haba mu rwego rw’ishyaka cyango mu rwego rw’umwuga yiyitirira (atemerewe n’amategeko y’u Bubiligi) wa avocat.
Ku binyerekeyeho, icyo kibazo cya CIKURU cya harcèlement sexuel nakigize ubwa mbere ahagane muri 2013.
Icyo gihe yari arimo kunyigira dossier yo kwaka ubuhunzi. Namusabye rendez-vous nk’uko yari avocat wanjye nishyuraga kuri uwo murimo, ampa rendez-vous iwe mu rugo kandi nijoro saa mbiri ngo abe ariho duhurira.
Byaranyobeye kubera ko abandi ba avocats batanga rendez-vous mu masaha asanzwe y’akazi kandi bakazitanga muri za bureaux zabo.
Kubera akababaro nari ndimo ka procédure yanjye, nta kundi nari kubigenza nagiyeyo.
Ngezeyo, twaganiriye kuri dossier yanjye, kubera ko hari byinshi byo kureba biratinda bigera mu masaha akuze ya nijoro. Bigeze hafi mu ma saa tanu z’ijoro turangije dossier, mu gihe ngiye kumusezeraho ngo ntahe, mbona umugabo atangiye kwiyambura imyenda. Naramubajije nti ibyo urimo ni ibiki? Nkingurira nitahire. Aranga aba arambwiye ati : “ntabwo usohoka aha utampaye…”. Naramutsembeye ndamubwira nti : “ibyo sibyo byanzanye, nkingurira nitahire”.
Yarakomeje aratsimbarara yanga kunkingurira ndetse bigeza aho mbona ashaka gukoresha ingufu (séquestration et tentative de viol). Nahise mubwira n’umujinya mwinshi ko nadakingura inzu ye ngo nitahire ngiye guhamagara police.
Abonye ko ntakina mfashe téléphone ngo mpuruze police, yagize ubwoba arankingurira ndasohoka ariko ambwira nabi ko atazongera no kumvugishia. Ubwo nahuye n’ingorane zo gutaha mu gicuku.
Iki kibazo nyuma naje kukigeza kuli Coordinateur wa RNC Bruxelles Bwana Rudasingwa Alexis. Uyu nabimubwiye igihe nari ngize ubwoba ambwiye ko nagombaga kujya gufata attestation yanjye y’umuyoboke wa RNC kwa CIKURU.
Namubwiye ko hai ikibazo kimaze iminsi hagati yanjye na Cikuru kandi ndanagisobanura, kandi namubwiye ko kuva icyo kibazo cyavuka ntari nkivugana na CIKURU.
Icyo gihe nanabajije Alexis nti : “Kubera iki mwemerera CIKURU ko abika za attestations zacu iwe mu rugo kandi kandi iyo abagore bagiyeyo bajyanywe n’ibyangombwa byabo uwo mugabo ahora ashaka kubasagarira (harcèlement sexuel) ndetse byarimba agashaka no kubafata ku ngufu?
Icyo gihe Alexis yavuganye na Cikuru amusaba ko ampa attestation yanjye. Nyuma nashoboye kujyana na Cikuru ajya kumpa attestation yanjye aliko agenda antuka ngo “naramureze”.
Ubwa kabili yongeye kunzanaho ibyo bibazo bye ni vuba aha mu mwaka wa 2015.
Ubwo nabwo nari ngiye gufata impapuro Bwana MUSONERA Jonathan commissaire wacu mu IHULIRO yali yasabye CIKURU ngo ankosorere. Aha natangajwe no kubona ataratinye ko noneho ngiye iwe noherejwe n’umuyobozi.
Muri make nashakaga kubagezaho icyo kibazo gikomeye cy’imico mibi cyane y’uyu mugabo ngo waba ashaka kwiyamamariza umwanya w’ubuyobozi mu IHULIRO.
Ikindi nakwongeraho, ni uko iki kibazo na CIKURU atari jye mugore wenyine wo mu IHURIRO wahuye nacyo. Hari abandi bagenzi banjye benshi nabo bahuye n’iki kibazo bakigiranye na CIKURU. Hari igihe n’abo bandi bazashobora gutanga ubuhamya.
Gusa icyo nababwira ni uko Kubera iyo ngeso mbi y’uyu mugabo, naramuka yiyamamaje ku mugararagaro, hazaba ikibazo gikomeye.
Theo+CIKURU
Gusa ibi bikaba atari bishyashya kwa Rudasingwa kuko akiri no mu Rwanda yakusanyije abana bacitse ku icumu rya genocide akabashukisha kubafasha kwiga akabahindura abacakara b’ubusambanyi (esclaves sexuelle) bikabaviramo kwandura agakoko gatera SIDA.
Umwanditsi wacu