• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rw’Abayisilamu rwo muri Kicukiro gufata iya mbere mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rw’Abayisilamu rwo muri Kicukiro gufata iya mbere mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 06 Jul 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kicukiro yasabye abayoboke b’idini ya Isilamu muri aka karere kugira uruhare mu gukumira ibyaha nk’umusanzu wabo mu kwibungabungira umutekano.

Ubu butumwa yabutanze ku itariki 2 Nyakanga mu nama urubyiruko rw’iri dini 150 rwo mu murenge wa Gatenga rwagiranye na Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere.

IP Twizeyimana yabwiye urwo rubyiruko ati,”Uko isi irushaho gutera imbere, ni ko n’ibyaha birushaho kwiyongera, kandi bamwe mu babikora bifashisha ikoranabuhanga.Ni yo mpamvu buri wese agomba kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa byose binyuranije n’amategeko.”

Avuga ku ruhare rw’urwo rubyiruko mu kubumbatira umutekano,IP Twizeyimana yagize ati,” Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye.Nk’urubyiruko, mukwiye gufata iya mbere mu kuwusigasira; murwanya ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko.”

Yagize kandi ati,”Iyo ushaka gutera imbere biruseho ugomba gusigasira ibyagezweho. Kugira ngo ibyo bigerweho, buri wese arasabwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha atanga amakuru yatuma birwanywa, ndetse yatuma hafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora. Mukwiye kumva ko kubungabunga no gusigasira umutekano biri mu shingiro zanyu nk’abandi benegihugu.”

Yabwiye urwo rubyiruko ko hari urubyiruko rugenzi rwarwo rwishora mu bikorwa binyuranije n’amategeko nko kunywa ibiyobyabwenge, bityo arusaba kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ikoreshwa ryabyo.

-3197.jpg

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’iri dini muri aka karere, Sheikh Ismail Nsengiyumva yasabye urwo rubyiruko kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu, kandi bakagira uruhare mu bikorwa by’iterambere.

RNP

2016-07-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda irasaba abakora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda ruswa

Polisi y’u Rwanda irasaba abakora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda ruswa

Ubwanditsi 14 Apr 2016
Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro  basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Ubwanditsi 12 Jun 2016
Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu Rwanda

Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu Rwanda

Ubwanditsi 03 Oct 2017
Polisi y’u Rwanda yagize  icyo itangaza ku modoka yahiriye ku Gishushu

Polisi y’u Rwanda yagize icyo itangaza ku modoka yahiriye ku Gishushu

Ubwanditsi 28 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Major Ernest Nimubona wari umujyanama wambere w’umugaba w’ingabo yaburiwe irengero
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Major Ernest Nimubona wari umujyanama wambere w’umugaba w’ingabo yaburiwe irengero

Ubwanditsi 07 Jul 2019
Mu Burundi Bararira ayo kwarika nyuma y’Inkongi Karahabutaka Yarindimuye ububiko bw’intwaro
Amakuru

Mu Burundi Bararira ayo kwarika nyuma y’Inkongi Karahabutaka Yarindimuye ububiko bw’intwaro

RUSHYASHYA 01 Apr 2026
U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho
UBUKUNGU

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho

Ubwanditsi 16 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru