Umukino usoza irushanwa ry’igikombe cy’Uburayi 2016 usize Portugal yegukanye igikombe nyuma yo gutsindira Ubufaransa mu rugo igitego 1-0.
Ubufaransa bwahabwa mahirwe menshi yo kwegukana igikombe, bitewe nuko yitwaye mu yindi mikino ndetse no kuba yakiniraga iwayo.
Eder watsinze igitego
Portugal irinze igera ku mukino wa nyuma abenshi batayihaga amahirwe, bitewe nuko yarinze irenga imikino yo mu matsinda itagaragaza kuba yakwegukana igikombe ndetse benshi babonaga yuko itanagera ku mukino wa nyuma.
Cristiano bavunye umukino ugitagira bituma ataragiza umukino
Umukino wa nyuma watangiye France isatira cyane ishakisha igitego, Portugal irinda izamu, umukinnyi kapiteni wa Portugal igenderaho cyane Cristiano Ronaldo yaje kugira ikibazo mu ivi, ajyanwa hanze kuvurwa agarutse mu kibuga biranga biba ngombwa ko asimburwa na Ricardo Quaresma.
Kuvamo kwa Ronaldo benshi babonaga yuko Portugal urwayo rurangiye kuko yanarushwaga, France yakomeje gushakisha igitego irakibura igice cya mbere kirangira ari 0-0.
France yasatiriye karahava
Mu gice cya kabiri Portugal yaje bigaragara yuko bumvishe inama z’umutoza bagerageza nabo kujya banyuzamo bagasatira izamu rya France, ariko amakipe yombi nta nimwe yabashije kwinjiza igitego umukino urangira ari 0-0.
Hitabazwa iminota 30 y’inyongera, ku munota 109 nibwo umukinyi winjiye asimbura Eder yaje gutera ishoti ryiza rigendera hasi umuzamu wa France Hugo Lloris arawukurikira ngo awukuremo uramunanira.
Aha Portugal yahujije uburyo bwabazwe
France yasatiriye inabona uburyo bwiza Gignac na bagenzi be ntibabasha kwinjiza igitego, umukino urangira Portugal 1-0 France ihita yegukana igikombe cya Euro 2016.